Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Sena irimo gusuzuma umushinga w’itegeko rigenga polisi y’u Rwanda
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Sena irimo gusuzuma umushinga w’itegeko rigenga polisi y’u Rwanda

igire
igire Yanditswe January 25, 2023
Share
SHARE

 

Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano muri Sena y’u Rwanda irimo gusuzuma umushinga w’itegeko rigenga polisi y’u Rwanda.

Minisitiri w’Umutekano Alfred Gasana avuga ko imwe mu mpamvu uyu mushinga w’itegeko wateguwe ari ukugirango Polisi y’Igihugu igire ububasha bwisumbuye mu kugenza ibyaha harimo no gusaka ndetse no gufatira ibintu by’ukekwaho icyaha igihe bizaba ari ngombwa.

Uyu mushinga w’itegeko wamaze kwemezwa n’Umutwe w’Abadepite.

Mbere y’uko binjira mu mushinga w’itegeko basuzuma ingingo ku yindi, abagize komisiyo basabye uhagarariye Guverinoma muri uyu mushinga w’itegeko kubanza kubamara impungenge ku ngingo zimwe na zimwe harimo ingingo ivuga ku mikoranire ya Polisi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubushinjacyaha RIB, mu gihe Polisi y’igihugu yazaba isubijwe bumwe mu bubasha bw’ubugenzacyaha itagiraga n’ingingo ivuga ku byari amakosa y’abapolisi yahindutse ibyaha bihanwa muri uyu mushinga w’itegeko.

Hari kugibwa impaka kandi ku ngingo ivuga ku bubasha bwa Polisi bwo gukoresha imbaraga zishobora gutuma havamo guhitana ubuzima bw’umuntu.

Bamwe mu basenateri barifuza ko uyu mushinga w’itegeko wavanwamo ibihano bikazashyirwa mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha, cyangwa bikaba bishyizwemo mu buryo bw’agateganyo.

 

 

You Might Also Like

Perezida Trump yasabye Israel kutica umuyobozi w’ikirenga wa Iran

Abayoboke ba PL biyemeje kwihutisha gahunda ya NST 2

U Rwanda rwohereje Abapolisi 140 mu butumwa bwa Loni muri Santarafurika

Rutsiro: Umuvunyi yerekanye ko byinshi mu bibazo by’abaturage biterwa n’inzego z’ibanze zitabegera

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS

igire January 25, 2023 January 25, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Pin Up Казино – Официальный сайт Пин Ап вход на зеркало.1087 (2)
news

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?