Abasenateri basabye Guverinoma gukemura ibibazo bikibangamiye ubucuruzi bw’inyongeramusaruro harimo kuvugurura gahunda ya Smart Nkunganire, no kuvugurura ibigenerwa abacuruzi b’inyongeramusaro bikajyana n’igihe.
Inteko Rusange ya Sena yafashe uyu mwanzuro nyuma yo kugezwaho raporo y’ibikorwa na Guverinoma mu kugeza inyongeramusaruro ku bahinzi.
Uretse ibibazo bijyanye na gahunda ya Smart Nkunganire n’ibigenerwa abacuruzi b’inyongeramusaro, bitakijyanye n’igihe, muri iyi raporo hanagaragajwe ibindi bibazo bibangamiye itangwa n’ikoreshwa ry’inyongeramusaruro ku bahinzi.
Mu byo Abasenateri basabye harimo n’ikijyanye n’ubushakashatsi ku miterere y’ubutaka butaratangira kwifashishwa ngo ikoreshwa ryʼinyongeramusaruro ribushingireho.
Naho ku kibazo cy’imyenda y’arenga miliyari yi 22 Frw Uturere dufitiye ibigo bicuruza inyongeramusaruro bikaba bibangamiye ishoramari ryabyo, Abasenateri basabye ko bishyurwa vuba ndetse n’ibiciro bahererwaho bikavugururwa.
Inteko Rusange ya Sena nyuma yo kugezwaho iyi raporo na Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari yayemeje ndetse ifata imyanzuro ibiri igomba gushyikirizwa Guverinoma.
Kugeza ubu 85% by’imbuto ikenerwa mu buhinzi bw’u Rwanda ituburirwa imbere mu gihugu ndetse igahabwa nkunganire.
Ubushakashatsi bw’Urwego rw’Imiyoborere, RGB bwerekanye ko abaturage bishimira kugezwaho inyongeramusaruro ku kigero cya 61.6% mu gihe bishimira kugezwaho imiti yica udukoko mu bihingwa ku kigero cya 60.4%.
Mu cyiciro cya kabiri cyo kwihutisha iterambere NST2 biteganijwe ko ifumbire mvaruganda ikoreshwa izava ku biro 70 igere ku biro 94.6 kuri hegitari mu 2029.