Inteko Rusange ya Sena yasabye ubufatanye hagati ya Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi n’izindi nzego mu gushakira ibisubizo birambye ibibazo by’imiryango isaga ibihumbi 90 ituye ahantu 522 hirya no hino mu Gihugu hashobora gushyira ubuzima bwayo mu kaga bitewe n’imvura y’Itumba.
Mu kiganiro cyibanze ku bikorwa byo gukumkira ibiza, abasenateri bagiranye na Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, batanze ibitekerezo bikubiyemo ibyifuzo by’abaturage kuri Leta mu rwego rwo kwirinda ibiza.
Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, MINENA, igaragaza ko imaze kubarura ahantu 522 mu Gihugu hashobora kwibasirwa n’ibiza by’imvura y’Itumba, ku buryo mu gihe nta gikozwe ubuzima bw’abaturage basaga ibihumbi 90 bushobora kujya mu Kaga.
Abasenateri basabye ko haba ubufatanye, ab’amikoro make bakimurwa.
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, MaJ Gen (Rtd) Albert Murasira, yagaragaje zimwe mu ngamba Leta y’u Rwanda yafashe mu kwirinda ibiza n’ingaruka zabyo.
Muri zo harimo gufatanya n’izindi nzego kuva ku z’ibanze guhuriza hamwe amakuru ndetse no kuyasangiza abaturage, gukumirira kure icyo ari cyo cyose cyateza ibiza.
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, yanabwiye Inteko Rusange ya Sena ko hakenewe amikoro yakwifashishwa mu gukoresha drones n’ibyogajuru mu kumenya imiterere nyakuri y’ahantu hashobora kwibasirwa n’inkangu.
Intara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru ni zo bigaragara ko zifite uturere twinshi dushobora kwibasirwa n’imvura y’itumba.
Imibare ya Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi igaragaza ko abahitanwe n’ibiza umwaka ushize abenshi ari abaguye mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ku ijanisha rya 20%, hagakurikiraho abakubiswe n’inkuba ku ijanisha rya 14%.
Kuva tariki ya 1 kugeza ku wa 31 Werurwe 2025, abaturage 16 bitabye Imana bakubiswe n’inkuba mu bice bitandukanye by’Igihugu.
…………………………………………………………………….
Sena yatabarije abasaga ibihumbi 90 batuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga

Tanga igitekerezo