Inteko Rusange ya Sena yemeje ishyirwaho rya Mukantaganzwa Domitilla ku mwanya wa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga na Hitiyaremye Alphonse ku mwanya wa Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.
Aba bayobozi bombi bemerejwe mu Nteko Rusange ya Sena yateranye kuri uyu wa Kane, tariki ya 5 Ukuboza 2024.
Tariki ya 3 Ukuboza 2024 ni bwo Perezida Kagame yagize Domitilla Mukantaganzwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mu Rwanda, asimbuye Dr Faustin Ntezilyayo.
Itangazo rishyiraho Mukantaganzwa ryavuye muri Perezidansi ya Repubulika ryanagennye Alphonse Hitiyaremye nka Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, umwanya yasimbuyeho Mukamulisa Marie Thérèse.
Mukantaganzwa yemejwe na Sena ku mwanya wa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga nyuma yo gusuzuma raporo ya Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere myiza ku isesengura yakoze niba bafite ubumenyi bumwemerera kujya mu nshingano.
Ingingo ya 86 y’Itegeko Nshinga ivuga ko Sena ifite ububasha bwo kwemeza ishyirwaho ry’abayobozi banyuranye barimo Perezida na Visi Perezida b’Urukiko rw’Ikirenga.
Domitilla Mukantaganzwa wagizwe Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yari asanzwe ari Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo kuvugurura Amategeko, kuva ku wa 4 Ukuboza 2019.
Mukantaganzwa w’imyaka 60 afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye no kubungabunga Amahoro [Peace Studies] yakuye muri Hekima University College i Nairobi muri Kenya. Yiyongera ku Mpamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu by’Amategeko yaboneye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu 1987 ndetse n’Impamyabushobozi mu bijyanye n’amategeko yakuye mu Ishuri Rikuru ryigisha rikanateza imbere Amategeko mu Rwanda, ILPD.
Amaze imyaka 30 akora mu rwego rw’ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko. Yabaye mu nshingano zitandukanye nk’aho mbere ya 1994, yakoze mu biro bya Burugumesitiri wa Nyarugenge ndetse no muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi nk’umukozi ushinzwe ibijyanye no kwiyandikisha.
Mu 1994- 1998, Mukantaganzwa yabaye Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo mbere yo gukorera UNICEF.
Ahagana mu 1999-2003, yabaye Komiseri muri Komisiyo ishinzwe kwandika Itegeko Nshinga ry’u Rwanda rya 2003 n’andi mategeko mbere y’uko aba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Inkiko Gacaca, inshingano yasoje mu 2012.