Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Serivisi zisabwa n’Abanyarwanda zigomba kujya zitangwa mu Kinyarwanda – Minisitiri Mbabazi
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Serivisi zisabwa n’Abanyarwanda zigomba kujya zitangwa mu Kinyarwanda – Minisitiri Mbabazi

igire
igire Yanditswe February 22, 2023
Share
SHARE

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi, yasabye abantu bose batanga serivisi igihe baganwe n’abakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda, ko bajya bayitanga mu Kinyarwanda, kugira ngo bakomeze gusigasira ururimi gakondo.

Minisitiri Mbabazi asaba ko serivisi zihabwa Abanyarwanda zatangwa mu Kinyarwanda
Minisitiri Mbabazi asaba ko serivisi zihabwa Abanyarwanda zatangwa mu Kinyarwanda

Ibi Minisitiri Mbabazi yabigarutseho ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi yose, mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ururimi Kavukire, uba tariki ya 21 Gashyantare buri mwaka, wabereye mu Karere ka Huye mu Murenge wa Karama, Minisitiri Mbabazi asaba Abanyarwanda bose ko bakwiye gukoresha Ikinyarwanda igihe barimo gutanga serivisi ku Banyarwanda.

Ati “Abanyarandwa mwese mugomba kubungabunga ururimi rw’Ikinyarwanda, kugira ngo rutazamirwa n’indimi z’amahanga”.

Minisitiri Mbabazi yasabye ababyeyi, abarezi, abasizi n’Abanyarwanda muri rusange, gusigasira Ikinyarwanda kuko ari umurage barazwe n’abakurambere, ko nabo bagomba kuzakiraga abazabakomokaho kikaba uruhererekane.

Ati “Twese hamwe dushishikarire kwimakaza imikoreshereze inoze y’Ikinyarwanda ahatangirwa za serivisi”.

Inteko y’Umuco ivuga ko intego y’ibanze yo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire, ari ukurushaho kubugabunga no guteza imbere Ikinyarwanda nk’umusingi w’ubumwe n’agaciro by’Abanyarwanda.

Ababyeyi bakangurirwa gufasha abana kumenya gusoma Ikinyarwanda
Ababyeyi bakangurirwa gufasha abana kumenya gusoma Ikinyarwanda

Ambasaderi Masozera, umuyobozi w’Intebe y’inteko y’umuco, avuga ko Ikinyarwanda ari ipfundo ry’ubumwe n’ubumenyi Abanyarwanda basangiye, n’ishingiro ry’isano bafitanye aho bari hose, haba mu Rwanda cyangwa mu mahanga. Asaba ko hirindwa ibyangiza Ikinyarwanda.

Ati “Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire bijyanye no kurushaho kwita ku Kinyarwanda, gutekereza ku kamaro kacyo, buri Munyarwanda agahagurukira kukibungabunga agikoresha neza mu byo avuga no mu byo yandika”.

Uburyo bwo guteza imbere ururimi, Amb Masozera avuga ko hagenda handikwa inyandiko ndetse n’ibindi bitabo bikubiyemo ubuvanganzo, bikigishwa abakiri bato hagamijwe gusigasira ibihuje Abanyarwanda.

Bamwe mu baturage baganiriye na KigaliToday, bavuga ko ururimi rw’Ikinyarwanda usanga hari bamwe baruvaganga n’izindi ndimi z’amahanga, bigatuma umuntu atabasha kumvikana n’uwo bavugana.

Ukwigize Aphrodis avuga ko usanga umuntu avuga amagambo atatu y’Ikinyarwanda, nyuma akavangamo n’Icyongereza ku buryo usanga no kumvikana na we igihe muganira bigorana.

Ati “Hari igihe tujya mu nama ugasanga umuyobozi yibagiwe ko twe tutanize, ukumva aranyuzamo aravuga ururimi tutumva. Birasaba ko habaho bimwe bikosorwa, ururimi rw’Ikinyarwanda rukajya rukoreshwa ku Banyarwanda, izindi ndimi nazo zigakoreshwa ku banyamahanga”.

Ururimi rw’Ikinyarwanda rwigishwa mu mashuri abanza n’ayisumbuye, ubu ku Isi hose habarirwa miliyo 40 z’abakoresha uru rurimi.

Uyu munsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Tuboneze kandi dukungahaze Ikinyarwanda mu mitangire ya serivisi”.

You Might Also Like

Perezida Kagame yerekanye inkingi 3 Afurika yakubakiraho ikagira umutekano usesuye/AMAFOTO

Gushyira mu ikoranabuhanga inyandiko z’Inkiko Gacaca bizarangira mu 2026

RGB yahagaritse by’agateganyo amasengesho abera ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe

360 Mubari barafashwe bugwate na FDLR batangiye gutaha

Perezida Kagame yeretse abanyeshuri ba Kaminuza ya Havard amateka abanyarwanda banyuzemo

igire February 22, 2023 February 22, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Barasaba ko umuhanda uhuza Ngororero na Rutsiro ukorwa
Ubukungu

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?