CG Gasana Emmanuel Guverineri w’intara y’Iburasirazuba yavuze ko “Smart Bugesera” ari gahunda yashyizweho igamije kwihutisha iterambere ry’akarere ka Bugesera no kubyaza umusaruro amahirwe ari muri aka karere ndetse kandi ikazakwirakwizwa mu turere twose tugize intara y’iburasirazuba.
Ibi yabivuze kuri uyu wa Gatatu taliki 23 Kanama 2023, ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru ku bukangurambaga bwiswe “Smart Bugesera” Guverineri CG Gasana yagarutse ku gikorwa cy’ubukangurambaga cyatangijwe mu karere ka Bugesera kimaze iminsi 10 gitangiye.
Yagize ati” Hari gahunda ya Leta y’u Rwanda igamije guharanira u Rwanda rutekanye kandi rufite abaturage bafite imibereho myiza, muri urwo rwego Akarere ka Bugesera niko karere konyine katoranyijwe mu ntara y’iburasirazuba ngo kabe ikitegererezo n’utundi turere tuzarebereho kugira ngo natwo tujye muri uwo murongo.”
Umuyobozi w’intara y’Iiburasirazuba CG Gasana avuga ko hari amahirwe mu Karere ka Bugesera ko kuba ari ubwagukiro bw’umujyi wa Kigali ibyo bikaba bituma hari abanyarwanda baturuka hirya no hino bifuza kuhatura btiyo rero ubu bukangurambaga bukaba bwitezweho gutanga umusaruro.
Yakomeje agira ati” Iyo urebye Bugesera mu gihe kiri imbere ubona ko izaba igeze ku rwego rushimishije bitewe nuko ari ubwagukiro bw’umujyi wa Kigali ibyo bita”Antena CIty” usanga hategerejwe mu buryo bushimishije kandi hari icyizere ku iterambere kuko hari n’ikibuga cy’indege.” Yagarutse ku mahirwe akarere ka Bugesera gafite yo kuba gakikijwe n’ibiyaga icyenda avuga ko bifite icyo bivuze ku iterambere mu bijyanye no guteza imbere ubukerarugendo, amahoteli, kubungabunga ibidukikije n’uburobyi buteye imbere ndetse amazi yo mu biyaga afasha abaturage mu kuhira imyaka yabo.
CG Gasana Emmanuel umuyobozi w’intara y’iburasirazuba yavuze ku bikorwa Leta igenda igeza mu karere ka Bugesera birimo Kaminuza yigisha ubuhinzi n’ubworozi(RICA), amashuri agezweho ari muri aka karere kandi hakaba hazatangizwa n’andi ku rwego mpuzamahanga mu gihe cya vuba ibyo bitanga icyizere mu kuzamura ubumenyi ku bahiga, sibyo gusa kandi avuga no ku mahirwe aka karere gafite yo kuba gakora ku mupaka, ko ari amahirwe ku bucuruzi bwambukiranya umupaka bifasha kwagura ubuhahirane.
Akarere ka Bugesera gafite icyanya cy’inganda kinini cyunganira iza Kigali ibyo bikaba andi mahirwe afasha abatuye muri aka karere kuko abenshi bahagana bikazamura imiturire, yagize ati” abantu bari kuza ari benshi, dufite abaturage barenga ibihumbi 500, ku ntara ni ikintu kiza kuko abakozi baraboneka kandi bafite ubumenyi, kwihangira imirimo birahari ndetse ibyo bikorwa bikaba bishaka abantu bafite ubumenyi n’ubushobozi.”
Mutabazi Richard umuyobozi w’akarere ka Bugesera avuga ko nubwo hari amande n’ibihano batanga ku baturage batakoze ibijyanye no kwimakaza isuku n’isukura ataribyo bigambiriwe ahubwo icy’ingenzi ari ugaharanira kugira isuku aho baba ndetse naho bakorera.
Yagize ati” ubukangurambaga bwa Smart Bugesera ntibugambiriye guhana cyangwa guca amande abaturage ahubwo tugendereye kumenyekanisha no kugaragaza umusaruro kugira ngo tugire isuku.” Ibihano byashyizweho n’inama Njyanama y’akarere ka Bugesera ku batubahiriza amabwiriza yashyizweho ku kwimakazaisuku no gushyira mu bikorwa gahunda ya Smart Bugesera ateganya ko amande make ari ibihumbi bibiri ariko atarenze ibihumbi icumi ku baturage, ku bigo, amamodoka n’ibindi bikagenda bizamuka.
CG Gasana umuyobozi w’intara y’iburasirazuba avuga ko ibikorwa by’ubukangurambaga bwa Smart Bugesera bumaze iminsi icumi butangiye bukazamara amezi ane, aho bwatangiye mu kwezi kwa Kanama bukazasoza mu kwezi k’Ukuboza.
AMAFOTO AGARARAZA UBWIZA BWABUGESERA
u