Ingabo z’u Rwanda zigize Batayo ya 1 ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, zambitswe imidari, zishimirwa uruhare mu bikorwa byo kubungabunga amahoro bya Loni.
Ni umuhango wabereye ku cyicaro cya Batayo ya mbere y’Ingabo z’u Rwanda mu Kigo cya Loni mu murwa mukuru wa Juba.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Loni ziri muri Sudani y’Epfo, Lt Gen Mohan Subramanian ni we wayoboye uyu muhango wo kwambika imidari ingabo z’u Rwanda.
Yashimiye u Rwanda ku bw’uruhare rukomeye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro bya Loni.
Yanashimiye abasirikare b’u Rwanda ku bwitange n’ikinyabupfura kibaranga mu kazi.
Yavuze ko Ingabo z’u Rwanda arizo zigize umubare munini w’Ingabo za Loni mu gihugu cya Sudani y’Epfo bityo bakaba inkingi ikomeye y’ibikorwa bya UNMISS.
Brig Gen William Ryarasa, ukuriye abasirikare b’u Rwanda muri Sudani y’Epfo yavuze ko Batayo ya 1 yakoze ibikorwa bitandukanye mu kubungabunga amahoro no kurinda umutekano w’abaturage mu bice bafitemo ibirindiro.
Yavuze ko bakoze ibikowra byo kurinda abaturage ndetse bakaba banarinze ibigo, ibikorwa remezo hamwe n’abakozi ba Loni.
Bakoze n’ibikorwa bindi birimo guteza imbere ubuzima bw’abaturage harimo nko kuvura no gutanga ibikoresho by’ishuri ku bana hamwe n’ibikorwa by’isuku no gutera ibiti.
Lt Col Emmanuel Ntwali, ukuriye Batayo ya 1 yavuze ko ari intambwe y’ingenzi itewe ku basirikare b’u Rwanda bagize Batayo ya 1 ubu bamaze amezi 11 mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo.
Yavuze ko kwambikwa imidari ari ishimwe ribongerera imbaraga mu kazi.
Yanashimiye ubuyobozi bwa UNMISS, Guverinoma ya South Sudan hamwe n’izindi ngabo zaturutse mu bindi bihugu ku bufatanye bwatumye bakomeza gutunganya inshingano zo kubungabunga amahoro.
Ni umuhango waranzwe n’akarasisi ka gisirikare, kandi unasusurutswa n’Itorero rya Batayo ya 1 mu mbyino n’umuhamirizo biranga umuco nyarwanda w’Itorero rya Batayo.