Mu muhango wo gufungura Kongere ya 3 isanzwe ya sendika SYNEDUC igizwe n’abarezi ndetse n’abakozi bakora mu mashuri n’ibigo by’uburezi byigenga abarimu basabwe kujya bifashisha ikoranabuhanga mu kazi kabo ko kwigisha kuko byagaragaye ko ari ngombwa no mu gihe batari ku ishuri ntibibabuze gutanga amasomo bifashishije ikoranabuhanga, muri uyu muhango kandi hanatowe abayobozi bashya bagiye kuyobora iyi sendika.
Bamwe mu barezi bavuze ko ari hari ibibazo byinshi bagihura nabyo kugira ngo uburezi bw’abana butere imbere ariko ko sendika ari urwego rwunganira leta kugira ngo uburere bw’abana bugerweho.
Bodwen Jean Bosco ni umwarimu yagize ati” hari ibikowa byinshi sendika ikora haba mu mashuri asanzwe ndetse n’amashuri yigenga kuba batoye komite nshya bakaba bongereyemo imbaraga ni ukuvuga ko bwa burezi ndetse n’uburere bw’abana butere imbere bugere ku rwego igihugu cyifuza binyuze mu kwigisha dukoresheje ikoranabuhanga , tugiye kugerageza kugendana n’ikoranabuhanga.”
Erenestine Umurerwa Marie Lucie umwarimu mu karere ka Nyanza yavuze ko bizeye ko ibibazo bafite bigiye gukemuka binyuze mu bayobozi bashya batowe ati” twunguranye ibitekerezo ndetse tunagaragaza ibibazo dufite rero nk’abayobozi bashya twatoye twizeye ko hari ibyo bagiye kudufasha birimo gukoresha ikoranabuhanga mu masomo dutanga”.
Nsengiyumva Remy waturutse muri sendika STEB yo mu gihugu cy’Uburundi yavuze ko baje gushyigikira bagenzi babo kuko ibibazo biri mu burezi ari bimwe ku isi yose.ati” ibibazo bikomeye ni uburyo dukoramo uburyo umwarimu akoramo, usanga batuzaniye program batabanje kutubaza ugasanga bafite abarimu batabyize ibyo ni ibintu bukomeye ugasanga ugiye kwigisha ibyo utazi n’ubwo buryo dukoresha burimo imashini ndetse n’ibitabo bitari ku rugero twifuza n’uburyo bw’imibereho budashimishije rero ayo mashyirahamwe ni ayo kugira ngo dufashanye ndetse n’ibibazo bihari tubivugire hamwe abatuyobora babyumvire hamwe”.
Mbonabucya J.Bosco ni umuyobozi watorewe kuyobora sendika SYNEDUC yavuze ko kuba yatowe ari uko amaze igihe kinini muri iyi sendika yavuze ko muri manda y’imyaka itanu ishize bakoze ibikorwa byinshi bitandukanye birimo gushaka abanyamuryango, kubavuganira ndetse no kugirana imishyikirano n’ibigo kugira ngo ubuzima bw’abakozi burusheho kugenda neza ati”habayemo ibikorwa byo kuburanira abakozi mu gihe babaga birukanwe mu buryo bunyuranije n’amategeko kugira ngo umukozi arenganurwe, hakitabazwa inkiko ariko twe icyo dushyira imbere ahanini ni imishyikirano kugira ngo uburenganzira bw’umukozi bwubahirizwe “.
Ku bijyanye n’ikoranabuhanga uyu muyobozi yavuze ko ari inshingano zabo bazazishyira mu bikorwa binyuze mu kazi kabo ka buri munsi ndetse no kugerageza guhugura abarimu ku bijyanye n’ikoranabuhanga kugira ngo bashobore kubishyira mu bikorwa mu bigo bakoraho.
Mu bihugu bigize East Africa birimo sendika 7.
Insanganyamatsiko yagira iti”guteza imbere ireme ry’uburezi binyuze mu ikoranabuhanga.
AMAFOTO IGIRE.RW