Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) Donald Trump, yarahiye ko Igihugu cye kizihorera nyuma yuko Abanyamerika batatu baguye mu gitero cyagabwe mu gace ka Palmyra muri Syria, bikekwa ko cyagabwe n’umutwe wa Islamic State (ISIS).
Icyo gutero cyagabwe ku ngabo za Amerika ku wa 13 Ukuboza 2025, kikaba ari cyo cya mbere gihitanye abantu kuva Perezida wa Syria Bashar-al-Assad yahirikwa ku butegetsi umwaka ushize.
Ibyo byazamuriye uburakari Perezida Trump, avuga ko yafashe ingamba zikomeye zo kwihorera nyuma yuko abasirikare babiri n’umusemuzi umwe bapfuye.
Aljazeera yatangaje ko hari abandi basirikare batatu ba Amerika bakomerekeye muri icyo gitero n’abandi ba Syria babiri.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Trump yavuze ko abakomeretse bameze neza ariko ateguza akaga ku mutwe wa ISIS.
Minisitiri w’Ingabo wa Amerika Pete Hegseth, yahamije ko umuntu wese uzagaba ibitero ku Banyamerika azabyicuza kandi ubuzima bwe bugufi azabubaho mu bwoba kandi igihe yafatwa akwicwa nabi.
Ingabo za Amerika zagiye muri Syria mu 2014, zigiye kurwanya umutwe wa ISIS wari warigaruriye ibice bitandukanye by’icyo gihugu, na Iraq.
Amerika yafashije ingabo za Syria kurwanya uwo mutwe ndetse uza gutsindwa burundu ariko Amerika ikomeza gusiga ingabo zayo muri icyo Gihugu mu rwego rwo gukomeza kurwanya ko wubura umutwe.

