Bamwe mu rubyiruko rwo mukarere Kamusanze, ruvuga ko kubona udukingirizo ari ingume ibyahumiye ku mirari mu bihe COVID -19 yari yarakajije umurego . Abasore n’inkumi bavuga ko inzego zirimo cyane cyane iz’ubuzima zari zihugiye ku guhangana n’icyorezo cya COVID-19
Ubusanzwe udukingirizo dutangwa kwa muganga duhabwa abasanzwe bari muri gahunda yo kuboneza urubyaro usanga irimo urubyiruko mbarwa,ibi bigatuma rumwe mu rubyiruko rudashoboye kwifata rubura aho rukura utwo dukingirizo ndetse no kujya kutugura ku bacuruzi bikabatera isoni.
Mu bihe ingamba zo kwirinda COVID- 19 zari zitaroroshywa hari urubyiruko rurimo n’abangavu babyariye iwabo, bavuga ko kubona agakingirizo byari bikomeye muri icyo gihe ibyatije umurindi gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye bamwe bikabaviramo gutwara inda.detse no kwandura virusi itera SIDA,
Umwe muri bo utashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko mbere abajyanama b’ubuzima babahaga udukingirizo ariko tukaza kubura .Ati”Washoboraga kujya kureba nk’umujyanama w’ubuzima cyangwa ukajya ku kigo cy’urubyiruko bakaba baguha utwo dukingirizo none ubu ntibigikunda mu gihe cya Guma mu rugo byo byabaye ibindi ntahantu na hamwe washoboraga kubona agakingirizo .”
Mugenzi we nawe Ati’’Kujya kukagura muri butike bidutera isoni kandi twaranahenze byumwihariko muri Covid ntawabonaga aho agakura , ubwo rero mu gihe umuntu atabonye utwo batangira ubuntu kandi mu ibanga bituma akorera aho.”
Umuyobozi wimibereho myiza yabaturage mukarere Kamusanze KAMANZI Axelle
avuga ko nubwo nta dukingirizo twagenewe urubyiruko gusa ,ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bagiye gusha uko bakoroherezwa kutubona .Ati”Ubusanzwe udukingirizo dutangwa binyuze muri gahunda yo kuboneza urubyaro ikorerwa kwa muganga cyangwa ku bajyanama b’ubuzima ,icyakora hari umufatanyabikorwa tugiye kuvugana kugira ngo turebe uko twafasha urwo rubyiruko kubona udukingirizo.”
Uyu muyobozi akomeza asaba urubyiruko mbere na mbere kwifata ,hanyuma uwo binaniye akaba yagana icyumba cy’urubyiruko kuko ariho yakura ubujyanama bwose akeneye.
Mu rwego rwo gukumira inda ziterwa abangavu Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yihariye ku rubyiruko irufasha kuboneza urubyaro binyuze mu cyumba cy’urubyiruko kiba kuri buri kigonderabuzima ,icyakora hari abagana iyi serivise usanga bakoresha uburyo butari ubwo gukoresha agakingirizo kubera ko hari ubwo usanga tutabonekera ku gihe , kandi uretse gukumira inda ,aritwo tunakumira ibyago byo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
umwanitsi :igire.rw