Urubyiruko rwiraye mu mihanda kuva mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa Gatatu, rwamagana amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite, ruvuga ko rudashaka ishyaka rya CCM na Perezida Samia Suluhu Hassan.
Imyigarambyo yafashe intera aho abigaragambya mu gihugu hose bagiye batwika impapuro z’itora, ahandi batwika inzu za Polisi, ahatorerwa ndetse n’inzu z’ubucuruzi.
Poilisi ya Tanzania yashyizeho itegeko ko saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00) abantu bose baba bagez emu ngo zabo, hagasigara abashinzwe umutekano, ariko iryo tegeko ntiryubahirijwe mu masaha y’ijoro urubyiruko rwakomeje guhangana na Polisi, ari na ko rutwika ibiro bya Polisi.
Amashusho yo kuri Internet agaragaza ibiro bya Polisi byahiye birakongoka mu mujyi wa Arusha, n’inzu z’ubucuruzi yahiye mu mujyi wa Dar es Salaam.
Camillus Wambura, Ukuriye Polisi muri Tanzania, ni we wasomye ubutumwa busaba abaturage kuba bageze mu ngo zabo saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Ati “Polisi irasaba abaturage bose bo mu mujyi wa Dar es Salaam ko kuva kuri uyu munsi tariki 29 Ukwakira, 2025 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba babe bari mu nzu zabo, nta muntu n’umwe wemerewe kuba ari mu muhanda cyangwa ajyendajyenda mu baturanyi nyuma y’icyo gihe navuze, abapolisi n’abandi bashinzwe umutekano ni bo bonyine bemerewe kujyenda aho hantu ku mpamvu z’akazi.”
Amakuru avuga ko ubutegetsi muri Tanzania bwakuyeho Internet kugira ngo bugabanye ubukana bw’abigaragambya biganjemo urubyiruko.
Kugeza ubu ntabwo haramenyekana niba hari abaguye muri iyi myigaragambyo cyangwa abayikomerekeyemo.
Urubyiruko ruramagana igitugu, gushimuta abantu, n’andi mabi bashinja ubutegetsi bwa CCM. Icyakuruye ubukana cyane ni ukuba abatavuga rumwe na leta by’umwihariko ishyaka rikomeye rya CHADEMA abayobozi baryo bafunzwe bakaba batemerewe kwiyamamaza mu matora.
