Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Umugaba w’Ingabo za Misiri yasuye u Rwanda (AMAFOTO)
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Umugaba w’Ingabo za Misiri yasuye u Rwanda (AMAFOTO)

igire
igire Yanditswe June 2, 2025
Share
SHARE

Umugaba w’Ingabo za Misiri, Lieutenant General Ahmed Fathi Ibrahim Khalifa uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Rwanda, yasuye Icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF), aho yakiriwe na mugenzi we, General MK Mubarakh, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

Uru ruzinduko rugamije gukomeza gutsura umubano n’ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’iza Misiri, bikaba n’intambwe ikomeye mu gukomeza kunoza imikoranire myiza hagati y’ingabo z’ibihugu byombi, cyane cyane mu bijyanye n’amahugurwa, ubuzima n’izindi nzego zitandukanye.

Ibiganiro byahuje abagaba b’ingabo bombi byibanze ku guteza imbere ubufatanye mu bya gisirikare, kunoza imikoranire ndetse no kurebera hamwe izindi nzego ingabo z’ibihugu byombi zagiranamo ubufatanye bw’igihe kirekire.

Nyuma y’ibyo biganiro, hanashyizwe umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’abagaba b’ingabo b’ibihugu byombi, bishimangira ubushake bw’ingabo z’ibihugu byombi bwo kurushaho kunoza imikoranire irambye kandi ishingiye ku nyungu rusange.

Mbere yo gusura Icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda, Umugaba w’Ingabo za Misiri yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ziruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

You Might Also Like

Madamu Jeannette Kagame asanga ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera ari ingenzi

Perezida Kagame yageze muri Kazakhstan

KIBUNGO:Hari abaganga bakoraga mu bitaro bya Kibungo banenzwe kwijandika muri Jenoside

IMPANURO:Maj Gen Nyakarundi yahaye impanuro inzego z’umutekano z’u Rwanda zigiye kujya i Cabo Delgado

Dr Bizimana yahaye umukoro abagororwa b’abagore bagize uruhare muri Jenoside

igire June 2, 2025 June 2, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Umwaka utaha umubare w’abiga igiforomo ku rwego rw’amashuri yisumbuye uzikuba kabiri
ubuzima

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?