Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: ‘Tige Coton’ n’umuziki biri mu byangiza amatwi – Abaganga
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
ubuzima

‘Tige Coton’ n’umuziki biri mu byangiza amatwi – Abaganga

igire
igire Yanditswe March 4, 2023
Share
SHARE

Inzobere mu buvuzi bw’amatwi ziragira inama abantu kwirinda umuziki ukabije no kwirinda gukoresha akantu k’ipamba kitwa ‘tige coton’ imbere cyane mu gutwi mu kwivanamo ubukurugutwi, kuko ngo kabutsindagira mu matwi akaziba.

Kugeza
Kugeza ’Tige Coton’ kure mu gutwi ngo ni ukukwangiza

Aba baganga batangaje ibi ku wa Gatanu tariki 03 Werurwe 2023, ukaba wari umunsi mpuzamahanga wahariwe kumva, ufite insanganyamatsiko y’Umuryango w’Abibumbye igira iti “Amatwi no kumva byitabweho kuri bose, reka tubigire impamo”.

Dr Kayitesi Batamuliza Mukara uyobora Umuryango witwa ’Hearing Health Rwanda’, twamusanze ari kumwe n’abo ayobora barimo gusuzuma no gukurugutura abana biga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Sainte Famille mu Mujyi wa Kigali, nyuma yo kubagira inama.

Dr Kayitesi avuga ko yasanze benshi muri abo bana bafite amatwi yitsindagiyemo ubukurugutwi ku buryo bari bageze ku rwego rwo kutumva neza ibyo mwarimu yigisha.

Dr Kayitesi Batamuliza Mukara aganiriza abanyeshuri bo muri GS Sainte Famille ku bijyanye no kurinda amatwi yabo gupfa
Dr Kayitesi Batamuliza Mukara aganiriza abanyeshuri bo muri GS Sainte Famille ku bijyanye no kurinda amatwi yabo gupfa

Dr Kayitesi ati “Gukoresha tige coton ni ubusirimu budakwiye, bigira ingaruka kurenza uko bigira inyungu, ni kenshi umubyeyi w’umwana aza akakubwira ko yakomeje gushyira tige coton mu gutwi ariko ntabwo avanamo, kandi umwana ageze aho atacyumva”.

Ati “Kwa kundi ashyira tige coton mu gutwi aratsindagiramo bwa bukurugutwi bukagenda bukaryama ku ngoma, bikagera n’aho we atagishoboye kubuvanamo ndetse n’ugutwi ubwako kutagishoboye kubwivaniramo kuko burya gushobora kwiyoza”.

Dr Kayitesi avuga ko umuntu iyo yisukura mu matwi, aho abasha kugeza urutoki n’agatambaro ahanaguzamo ari ho akwiriye kugarukira, ibisigaye bigaharirwa ugutwi konyine kukaba ari kwo kwikorera isuku.

Avuga ko mu gihe hari ikindi cyumvikana ko cyageze mu gutwi aharenze aho urutoki rugarukira, umuntu aba agomba kujya kwa muganga.

Umwarimu wigisha kuri Sainte Famille witwa Honorine avuga ko hari abana baba bagaragaza ko batumva ibyo arimo kwigisha akagira ngo ni ukurangara, ariko ubu yamenye ko ari amatwi yazibye kubera kuyatsindagiramo ubukurugutwi n’ibindi.

Umubyeyi urerera aho kuri GS Sainte Famille witwa Mutamuliza Clemence ashimangira ko iwe hatajya habura tige coton zo kwikurugutura.

Abaganga bakomeje baganira na Kigali Today bavuga ko urusaku ruturuka ku mbunda, ku bintu bihondwa, bituritswa, bihinda nk’ibinyabiziga n’imashini zo mu dukiriro zibaza n’izisudira, ndetse n’utubyiniro turimo imiziki, ari indi mpamvu ikomeye iteza benshi gupfa amatwi.

Umuganga mu bitaro bya Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba, Dr Aaron Gasore, avuga ko abantu bakwiye kwirinda urusaku cyane cyane urwo mu tubyiniro hamwe n’uruturuka kuri ’ecouteurs’ bashyira mu matwi.

Umuziki mwinshi mu matwi utera benshi gutakaza ubushobozi bwo kumva
Umuziki mwinshi mu matwi utera benshi gutakaza ubushobozi bwo kumva

Dr Gasore agira ati “Ku Isi yose miliyari imwe y’urubyiruko yamaze gutakaza kumva kubera urusaku rukabije ruba ruri muri za karaoke bajyamo, ndetse na biriya bintu bashyira mu matwi bakumva imiziki”.

Dr Gasore uvuga ko aba bantu barenga miliyari imwe ku Isi bahwanye na 1/8 cy’abayituye bapfuye amatwi kubera umuziki, ngo wasanga nta tandukaniro ry’icyo gipimo n’icyo umuntu yabona mu Rwanda aramutse akoze ubushakashatsi.

Avuga ko mu barwayi yakira buri munsi(atabashije kuvuga umubare) bafite indwara zo mu mazuru no mu matwi, 50% ari abafite ibibazo by’amatwi.

Mu zindi mpamvu zitera gupfa amatwi harimo ubusaza n’indwara zituruka ku dukoko duto twitwa bacteria duteza umuhaha n’ibibyimba mu matwi.

Muganga wa Hearing Health Rwanda amaze gukurugutura umwana wiga muri Sainte Famille
Muganga wa Hearing Health Rwanda amaze gukurugutura umwana wiga muri Sainte Famille

You Might Also Like

Rusizi: 92.1% by’abana bari munsi y’imyaka 5 barererwa muri ECDs

MUSANZE: Imirenge 4 yo muri Musanze na Gakenke yibasiwe na Malariya

Ibyaranze ishyingurwa rya Papa Francis

Ibyo wamenya kuri Bazilika ‘Santa Maria Maggiore’ ishyingurwamo Papa Fransikiko

Iyo uburezi bukora akazi kabwo neza, Jenoside ntiyari kuba – Minisitiri Nsengimana

igire March 4, 2023 March 4, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Играть в клубе онлайн на настоящие средства
blog

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?