Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Tokyo igiye gutangiza gahunda yo gukora iminsi ine mu cyumweru
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
ubuzima

Tokyo igiye gutangiza gahunda yo gukora iminsi ine mu cyumweru

igire
igire Yanditswe December 7, 2024
Share
SHARE

Umurwa mukuru w’u Buyapani, Tokyo, urateganya gutangiza gahunda yo gukora iminsi ine ku bakozi bose ba leta, mu rwego rwo gufasha ababyeyi ndetse no guhangana n’ikibazo cy’umubare muke w’abana bavuka muri iki gihugu.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Tokyo butangaza ko iyi gahunda nshya izatangira muri Mata 2025, aho umukozi ashobora guhabwa iminsi itatu yo kuruhuka buri cyumweru.

Byongeye kandi, yatangaje politiki nshya izaha ababyeyi bafite abana biga mu mashuri abanza kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatatu amahirwe yo kugabanya umushahara wabo kugira ngo babashe gutaha kare.

Guverineri wa Tokyo, Yuriko Koike ubwo yatangazaga iyi gahunda kuri uyu wa Gatatu yagize ati “Turaza gusuzuma uburyo bw’akazi … tworoshye uburyo gakorwamo kugira ngo hatazagira ureka umwuga we kubera impamvu zirimo kubyara cyangwa kurera abana.”

Guverineri Koike akomeza agira ati “Ubu ni bwo buryo Tokyo ifite mu kurengera no guteza imbere ubuzima, imibereho, n’ubukungu bw’abaturage bacu muri ibi bihe bigoye igihugu gihanganye na byo.”

Umubare w’abana bavuka mu Buyapani ukomeje kugabanuka cyane mu myaka myinshi, aho wageze ku rwego rwo hasi cyane muri Kamena 2024, n’ubwo leta yiyemeje gushyiraho ingamba zo gushishikariza urubyiruko gushinga ingo no kubyara.

Umwaka ushize, havutse abana ibihumbi 727,277 gusa, kandi urwego rw’uburumbuke (umubare w’abana umugore ashobora kubyara mu buzima bwe) rwagabanutse rugera kuri 1.2, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima, Imirimo n’Imibereho myiza y’Abaturage.

Kugira ngo umubare w’abaturage usubire uko wahoze, hakenewe uburumbuke bwa 2.1.

Kuri ubu, Guverinoma y’u Buyapani ikomeje gahunda yo gushyira mu bikorwa politiki nyinshi zifatwa nka “now or never” bisobanuye ngo “ubu cyangwa ntibibe” zigamije guhangana n’iki kibazo cy’uburumbuke buke.

Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo kandi, u Buyapani bukomeje guharanira ko abagabo bafata ikiruhuko cy’ububyeyi.

You Might Also Like

Abajyanama b’Ubuzima bagiye kongererwa ubushobozi

Ibyaranze ishyingurwa rya Papa Francis

Ibyo wamenya kuri Bazilika ‘Santa Maria Maggiore’ ishyingurwamo Papa Fransikiko

Iyo uburezi bukora akazi kabwo neza, Jenoside ntiyari kuba – Minisitiri Nsengimana

Abapolisi batanze amaraso yo kuzafashisha abarwayi

igire December 7, 2024 December 7, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

UEFA Champions League:PSG isezereye Arsenal isanga Inter ku mukino wa nyuma
SIPORO

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?