Tshisekedi afite umugambi wo kwitabaza Ingabo za Chadi

igire

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yongeye kubyutsa gahunda yo kwitabaza ingabo za Chadi akazohereza mu mujyi wa Kisangani, uri mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Amakuru abigarukaho avuga ko iyi gahunda igamije kongerera imbaraga ingabo za Leta mu gihe FARDC n’ihuriro bafatanyije ririmo Ingabo z’u Burundi, FDLR na Wazalendo bakomeje kuneshwa na M23. Kisangani ifatwa nk’umujyi ufite akamaro kanini mu bya gisirikare n’ubukungu, bityo kuwugenzura neza bikaba bifatwa nk’ingenzi.

Koherezayo ingabo za Chadi ni imwe mu ngamba zo gukorana n’ibihugu by’inshuti mu rwego rwo guhangana n’inyeshyamba za AFC/M23 zimaze kwigarurira hafi Kivu zombi zose. Nubwo hataratangazwa umubare w’izo ngabo cyangwa igihe zizahagerera, iyi gahunda ikomeje kuvugwa cyane mu nzego za politiki n’umutekano.

Hari abasesenguzi bavuga ko iki cyemezo gishobora guteza impinduka mu micungire y’umutekano mu burasirazuba bwa RDC, mu gihe abandi bagaragaza impungenge ku ngaruka zishobora guterwa no kwinjiza ingabo z’amahanga mu bibazo by’imbere mu gihugu nk’uko byagenze ku ngabo z’u Burundi.

Guverinoma ya RDC ntiratangaza ku mugaragaro itariki nyayo iyi gahunda izatangiriraho, ariko ikomeje gushimangira ko igamije kurinda abasivili no gusubiza amahoro n’umutekano birambye mu gihugu Kandi Perezida Tshisekedi yavuze ko yiteguye gukora byose ariko agatsinda iyi ntambara.

Share This Article