Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Tshisekedi yisubiyeho ku migambi ye yo gutera u Rwanda
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Tshisekedi yisubiyeho ku migambi ye yo gutera u Rwanda

igire
igire Yanditswe February 23, 2024
Share
SHARE

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yatangaje ko ahisemo inzira y’amahoro kurusha gushoza intambara ku Rwanda, bitandukanye n’ibyo yari yatangaje yiyamamaza mu mpera z’umwaka ushize wa 2023.

Perezida Félix Antoine Tshisekedi

Perezida Félix Antoine Tshisekedi

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 22 Gashyantare 2024, i Kinshasa mu murwa Mukuru wa DRC, Perezida Tshisekedi yavuze ko ahisemo kwirinda kamere ye yo gukunda intambara (mes valléités belliqueuses).

Mu gihe yarimo kwiyamamaza mu kwezi k’Ukuboza 2023, Perezida Tshisekedi yari yavuze ko gukozanyaho gato hagati y’ingabo z’ibihugu byombi(u Rwanda na Congo) ’moindre escarmouche’, yahita asaba uburenganzira Inteko Ishinga Amategeko, ikamwemerera gutera u Rwanda.

Perezida Tshisekedi yavugaga ko Igisirikare cya Congo(FARDC), cyashoboraga no guhagarara hakurya i Goma, kikarasa u Rwanda ndetse kigakuraho Ubuyobozi bw’iki Gihugu.

Kuwa Kane, umunyamakuru yamubajije niba agikomeye kuri iyo mvugo, maze Tshisekedi amusubiza ko nta wakwirengagiza ibihe(context) ijambo ’escarmouche’ ryavuzwemo.

Yavuze ko intambara ikorwa hagendewe ku Itegeko Nshinga, ikemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko (Umutwe w’Abadepite na Sena), ariko ngo n’ubwo iyo Nteko imaze kuboneka, ibihe bitamwemerera gushoza intambara ku Rwanda.

Perezida Tshisekedi ati “Ibihe(Context) turimo ubu, nababwira ko ndi umusesenguzi w’uburyo birimo kugenda, ntibinyemerera gushyira mu bikorwa ibyo navuze, atari uko ntabishobora cyangwa ntabishaka, ahubwo ari ukubera gahunda zihagije zisaba ko wareba amahoro kurusha kwishyira mu ntambara.”

Muri izo gahunda (initiatives) zamubujije gushyira imbere intambara, avugamo iyo bafitanye na Perezida wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha, ko azamusura mbere y’uko na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame akorera uruzinduko muri Angola.

Perezida Tshisekedi yavuze ko na Perezida w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba muri iki gihe, akaba ayobora Sudani y’Epfo, Salva Kiir Mayardit, na we ari muri gahunda zo kunga abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na DRC, akaba yabanje i Kigali mbere yo kwerekeza i Kinshasa.

Umukuru wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yakomeje avuga ko arimo no kugendera ku bujyanama bwa Leta zunze Ubumwe za Amerika(USA), zimusaba kwigengesera ku bijyanye n’ubushyamirane hagati y’u Rwanda na Congo.

Yagize ati “Icyo nashyira imbere kuri njye ni amahoro, ndashaka amahoro kandi amahoro nyayo ku gihugu cyanjye no ku baturage banjye, niteguye gushyira mu dukubo(kudaha agaciro kanini kamere yanjye yo gukunda intambara), kuko nifuza amahoro mbere ya byose.”

Perezida Tshisekedi yarangije gusubiza Umunyamakuru amubwira ko niba hari ukubona amahoro hatabayeho intambara, we ngo yabishyiraho umukono akoresheje amaboko yombi.

You Might Also Like

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS

Hatashywe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa mbere mu Burayi bw’Amajyaruguru

Perezida Kagame yasuye ishuri ryigisha AI muri Algeriya

Perezida Kagame na Tebboune bikomye amahanga yivanga muri Politiki y’Afurika

Umugaba w’Ingabo za Misiri yasuye u Rwanda (AMAFOTO)

igire February 23, 2024 February 23, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?