Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Tuzakomeza gukora ibikenewe kugira ngo Abanyarwanda bahore batekanye – Perezida Kagame
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Tuzakomeza gukora ibikenewe kugira ngo Abanyarwanda bahore batekanye – Perezida Kagame

igire
igire Yanditswe December 31, 2023
Share
SHARE

Mu ijambo risoza umwaka wa 2023, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatangaje ko u Rwanda rukomeje guhangana n’umutekano muke mu Karere no ku mipaka n’ibindi bihugu, yizeza ko ibishoboka byose bizakorwa u Rwanda rugakomeza kugira umutekano.

Perezida Paul Kagame

Perezida Paul Kagame

Umukuru w’Igihugu yatangiye avuga ko we n’umuryango we bifuriza Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda umwaka mushya w’ibyishimo n’uburumbuke.

Yavuze ko umwaka ushize wa 2023 watanze impamvu nyinshi zo kwishimira iterambere Igihugu gikomeje kugeraho, bigizwemo uruhare na buri Munyarwanda, harimo itangizwa ry’Ikigo Nyafurika cy’ubushakashatsi, IRCAD, gitanga amahugurwa y’ubuvuzi ku buryo bugezweho bwo kubaga.

Umukuru w’Igihugu yakomeje ashima ko mu bindi byagezweho muri 2023 harimo uruganda BioNTech rukora inkingo, ndetse no kuba abantu baturutse hirya no hino ku Isi bakomeje kuza mu Rwanda mu nama no mu birori bikomeye.

Mu byo yavuze hari amarushanwa yabaye ya Basketball Africa League, Inama ya Women Deliver, Giants of Africa ndetse n’Igitaramo cya Global Citizen, ashimira kuba bitanga amafaranga n’akazi ku Banyarwanda benshi.

Perezida Kagame avuga ko Abanyarwanda bazakomeza kubakira ku byagezweho, ku cyizere bifitiye ndetse no kuba u Rwanda rukomeje kugaragara nk’ahantu heza ho guhanga ibishya mu buvuzi n’ubuzima.

Umukuru w’Igihugu avuga ko mu bibazo bikomeye umwaka wa 2023 usize, harimo ibiza by’imyuzure (byateye Iburengerazuba n’Amajyaruguru mu kwezi kwa Gicurasi), ndetse no guta agaciro kw’Ifaranga ry’u Rwanda bitewe n’ibibazo bibera ahandi ku Isi.

Avuga ko Leta yashyizeho ingamba, ndetse ikaba ikomeje guhangana n’umutekano muke mu Karere u Rwanda rurimo, hamwe no ku mipaka ruhana n’ibindi bihugu.

Ati “Ndagira ngo mbabwire ko dushobora kwihanganira kunengwa no kuvugwa nabi uko byaba bingana kose, n’ubwo akenshi biba bidafite ishingiro, twe tuzakomeza gukora ibikenewe kugira ngo Abanyarwanda bahore batekanye uko byagenda kose”.

Perezida Kagame avuga ko u Rwanda ruzakomeza gukora uko rushoboye, mu bushobozi bwarwo, mu gufasha ibihugu by’abavandimwe muri Afurika kugarura amahoro n’umutekano hamwe no kubisigasira.

Avuga ko buri mwaka ahantu hose ku Isi hatajya habura ibibazo, ariko uburyo bwo guhangana na byo bukaba ubwo gukora byinshi byiza, kandi ko Abanyarwanda ngo bakomeje gutera intambwe igana imbere nk’uko imibare ibyerekana.

Perezida Kagame asanga nta mpamvu Abanyarwanda bafite yo kwinuba no gucika intege, kuko imbaraga abona mu rubyiruko ngo ari ikimenyetso gitanga icyizere cy’ejo hazaza.

Ati “Uyu mwaka dutangiye ni umwaka w’ingenzi ku Gihugu cyacu, twizeye ko tuzumva amajwi menshi y’abakiri bato mu kugena ahazaza h’Igihugu”.

Perezida Kagame asoza yifuriza Abaturarwanda bose n’imiryango yabo, umwaka mushya muhire wa 2023, hamwe no gukomeza kugira ibihe byiza.

You Might Also Like

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS

Hatashywe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa mbere mu Burayi bw’Amajyaruguru

Perezida Kagame yasuye ishuri ryigisha AI muri Algeriya

Perezida Kagame na Tebboune bikomye amahanga yivanga muri Politiki y’Afurika

Umugaba w’Ingabo za Misiri yasuye u Rwanda (AMAFOTO)

igire January 2, 2024 December 31, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?