Twaranayasengeye : Amasezerano ya DRC n’u Rwanda i Washington

igire

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe yahishuye ukuntu, mbere yo gusinya amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), babanje kwiyambaza Imana kugira ngo ayo masezerano azashyirwe mu bikorwa.

Yabivugiye mu kiganiro ku mibanire y’ u Rwanda n’amahanga mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya kabiri, kuri uyu wa 06 Gashyantare 2026.

Mu buryo busa n’ubushyenga, Amb Nduhungirehe yagize ati “Ndabona hano hari n’abihayimana, mbere yo gusinya amasezerano i Washington, Pastor Polar White yarabanje arayasengera.”

Ati “Yaratubwiye tuzamura amaboko arabanza aradusengera.”

Aha Amb Olivier Nduhungirehe yagaruka ku kibazo cy’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari bya Afurika, aho yavuze ko ibibazo bya DRC n’u Rwanda birimo ibinyoma byinshi, kandi ibihugu by’amahanga bikaba bibigoreka nkana.

Yagize ati “Nk’uko Perezida Kagame yabivuze ejo, inkomoko y’ikibazo cya Congo irazwi, ariko ibihugu by’amahanga harimo n’abafatanyabikorwa bacu bahitamo kutavugisha ukuri.”

Yibukije uburyo Perezida Kisekedi yagiye ahagarika ibiganiro bigamije amahoro, ahereye ku biganiro byagombaga byahurizaga M23 na DRC i Nairobi, ariko akabihagarika atanasobanuriye abakuru b’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bari babisabye.

Yahereyeho yibutsa uburyo EAC yari yarohereje i Goma ingabo zo kubungabunga umutekano, ariko Kisekedi, na zo akazirukana agahitamo kuzana abanshanshuro. Ibi byatumye ibibazo bya DRC bikomeza gukururuka kugeza ubwo, kinjirwamo na Perezida Trump.

Mu buhuza bwa Trump rero, bikaba byarageze aho hiyambazwa ubuhange nk’umuntu, ariko bibuka n’imbaraga z’amasengesho ngo barebe ko hari icyo byatanga, ariko na bwo biba iby’ubusa.

Pasiteri Paula White-Cain bakunda kwita Pastor Polar White wabasengeye mbere yo gusinya amasezerano, ni umupasiteri uzwi cyane mu biganiro by’ivugabutumwa ku mateleviziyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), ariko akaba n’Umujyanama wa Perezida Trump mu bijyanye n’imyemerere nyobokamana.

Ubwo u Rwanda na DRC bari bamaze gusinyana amasezerano y’amahoro, Perezida Kagame yashimiye mugenzi we Trump, avuga ko we yakoze icyo yagomabaga gukora, cyane ko byari bananiranye kubikemurira mu Karere.

Ati “Aya masezerano nadashyirwa mu bikorwa ntibizaba ari ikibazo cya Perezida Trump, azaba ari ikibazo cyacu twebwe ubwacu,” maze avuga ko u Rwanda rwo rwiteguye gukora ibirureba ngo ibiyakubiyemo bishyirwe mu bikorwa, ariko ko atazi icyo ku ruhande rwa Congo biteguye kubigenza.

Share This Article