Umutwe wa Twirwaneho washinzwe mu buryo bwo kwirwanaho n’Abanyekongo b’Abanyamulenge uremeza ko hari ibitero simusiga birimo gutegurwa n’Igisirikare cy’u Burundi (FDNB) ku Banyamulenge bo mu misozi n’ibibaya byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Uyu mutwe mu itangazo ryawo ryo kuri uyu wa Mbere, itariki 29 Mutarama 2024, BWIZA yabashije kubonaho, wavuze ko wamaganye umugambi w’ibitero byagutse biri gutegurwa n’abayobozi b’u Burundi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bigamije kwibasira abaturage b’Abatutsi b’Abanyamulenge mu bice bya Mwenga, Fizi na Uvira, muri Kivu y’Amajyepfo.
“Twirwaneho yamenye ibikesha amasooko yizewe ko umusirikare mukuru wa FDNB wari muri Haut-plateaux, yahamagajwe i Bujumbura ngo yakire amabwiriza ya nyuma arebana n’ibikorwa bya gisirikare byo kwibasira abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge hagamijwe kubatsemba burundu,” ibi ni bimwe mu bikubiye muri iri tangazo.
Uyu mutwe uvuga ko ibyo bitero ku basivili b’Abanyamulenge biri mu rwego rw’isezerano Perezida Tshisekedi yatanze ryo kurangizanya n’itsinda rimwe ry’Abanyekongo afata nk’abacengezi b’Abanyarwanda. Ngo ni intego ahuriyeho na mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yo kurushaho guha imbaraga abo bita aba Bantous ngo bahashye umwanzi wabo, Umututsi. Ngo ni icyemezo abayobozi bombi bafashe ubwo Perezida Ndayishimiye aheruka i Kinshasa.
Iri tangazo rikomeza ryibutsa ko Ingabo z’u Burundi ndetse n’urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD ruzwi nk’Imbonerakure basanzwe bafite ibirindiro muri Kivu y’Amajyepfo kuva mu mpera za 2022. Izi ngabo zikaba zaroherejwe mu rwego rw’amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi, aho intego yari uguhiga inyeshyamba za Red-Tabara no kurangiza Abanyamulenge na Twirwaneho. “Ntabwo bashoboye kurangiza Red-Tabara ikomeje kudushyira kiriyo,”
Umutwe wa Twirwaneho wasoje itangazo ryawo utanga abagabo ku Muryango Mpuzamahanga n’abanyagihugu muri rusange utabariza ubwoko bw’Abanyamulenge uvuga ko basanzwe barahejwe, batotezwa kandi bicwa kubera ubwoko bwabo. “Ba perezida ba Congo n’u Burundi bazirengera uruhare rw’amaraso yamenwe binyuze muri uyu mushinga kirimbuzi.”