Ikiganiro Tory Lanes wahamijwe kurasa Megan Thee Stallion yagiranye na Kelsey Harris kuri telephone Torry afunze mbere yo kugezwa imbere y’urukiko cyagiye hanze.
Uyu muririmbyi ukomoka mu mujyi wa Tolonto muri Canada, yahamwe n’icyaha cyo kurasa Umuhanzikazi Megan Thee Stallion mu rubanza rwabaye mu byumweru bibiri bishize, gusa uku kurasa kwabaye mu wa 2020.
Mu kiganiro cyamaze hafi iminota itanu, Tory yasabye imbabazi inshuti magara ya Megan ari yo Kelsey wari kumwe na Megan ku bitaro aho yari yajyanwe nyuma yo kuraswa ku kirenge. Yemera ko yari yasinze igihe habaho kurasa.
Mu magambo ye, Tory yagize ati “Ndabizi ko atazongera kumvugisha ukundi, ariko ndashaka ko umenya ko nari nasinze bikabije. Sinari nzi n’ibiri kuba, n’ubwo ntacyo byahindura”.
Yakomeje gusaba imbabazi ati “Mumbabarire rwose, si kuriya nari nsanzwe meze mu by’ukuri”.
Kelsey yavuze ko ari byinshi byabaye iryo joro, Tory na we akomeza avugako bimuteye ikimwaro gusa yongeraho ko ibyabaye byarangiye atabisubiza inyuma, avuga ko abasabye imbabazi ko ibyo yakoze yabitewe n’isindwe.
Kujya hanze kw’aya majwi kuje nyuma y’urubanza rwabaye mu byumweru bibiri bishize aho Tory Lanes yahamijwe ibyaha birimo gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko.
Ashobora gufungwa imyaka 22, umwanzuro w’urukiko ukazatangazwa tariki 27 Mutarama 2023.