Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza rwatangiye kuburanisha urubanza iki gihugu cyatanze nyuma y’uko Urukiko rw’Ubujurire rwanze ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano agamije kohereza mu Rwanda abimukira binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Amasezerano yashyizweho umukono n’impande zombi mu mwaka ushize ariko ishyirwa mu bikorwa ryayo rikomeza kuzamo kidobya, nyuma y’uko Urukiko rw’u Burayi rw’Uburenganzira bwa Muntu rwitambitse uwo mugambi ubwo indege ya mbere yari igihe guhaguruka.
Ibyo byaturutse ku bimukira bagaragaje ko batishimiye umwanzuro wo kubohereza mu Rwanda ndetse bagaragaza ko batewe impungenge n’umutekano wabo ndetse n’uburenganzira bwabo bageze mu Rwanda.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Ukwakira 2023 nibwo, Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza rwatangiye kuburanisha uru rubanza, aho Guverinoma y’u Bwongereza ikomeje kugaragaza ko u Rwanda ari igihugu gitekanye.
Abanyamategeko bahagarariye Guverinoma y’u Bwongereza bagaragaje ko Urukiko rw’Ubujurire muri Kamena 2023 rwakoze amakosa mu kwanzura ko gahunda y’iki gihugu n’u Rwanda idakurikije amategeko.
Umwe muri aba banyamategeko, Sir James Eadie yabwiye Urukiko rw’Ikirenga ko hari impamvu nyinshi zo kwemeza ko u Rwanda rwifuza gufasha muri iki kibazo cy’abimukira kuko ari igihugu gitekanye.
Yavuze ko u Rwanda ari igihugu kizwiho amateka meza n’uburyo butandukanye cyashyizeho mu birebana n’imari bwo gufasha abimukira kubaho neza kandi hamaze gushyirwaho uburyo umusaruro wa byo uzajya ukurikiranwa.
Zimwe mu ngamba zashyizweho ni uko hari bamwe mu bakozi ba Guverinoma y’u Bwongereza bazaba bari i Kigali kugira ngo baharanire ko ibyemejwe n’impande zombi bishyirwa mu bikorwa mu buryo bwemeranyijweho kandi hazabaho n’uburyo bwo kugenzura ubuzima bwa buri mwimukira wagejejwe mu Rwanda.
Sir James kandi yagaragaje ko hagendewe kuri ubwo buryo bwashyizweho ndetse n’amasezerano arambuye yasinywe hagati y’ibihugu byombi y’arenga miliyari 140 Frw nta mpamvu ikwiye kwitambika iyo gahunda.
Uyu munyamategeko kandi yagaragaje ko nubwo hari byinshi bishinjwa u Rwanda ku birebana n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu nta gikorwa cyemewe n’amategeko kigaragaza ko kibubangamira bityo ko n’ibyaba byarabayeho byari ibintu bitemewe n’amategeko.
Yakomeje ashimangira ko amasezerano yerekana ko Guverinoma zombi zizafatanya mu guharanira ko ashyirwa mu bikorwa hitabwa ku mudendezo w’abimukira nk’uko amasezerano agenga impunzi n’amasezerano y’uburenganzira bwa muntu mu Burayi abiteganya.
Abanyamategeko b’abimukira 10 banze ko bakoherezwa mu Rwanda, bakomeje gutsimbarara kuri icyo cyemezo cy’uko batakoherezwa kuko batizeye umutekano wabo.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Ukwakira 2023, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpuzi rizatanga ibyo rinenga ayo masezerano hagati y’u Bwongereza n’u Rwanda biri no mu byatumye iki kibazo gikomeza gukururuka mu nkiko.