Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: U Rwanda mu nzira yo gushyiraho ibigega bizigama ibikomoka kuri peretoli litiro miliyoni 334
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Ubukungu

U Rwanda mu nzira yo gushyiraho ibigega bizigama ibikomoka kuri peretoli litiro miliyoni 334

igire
igire Yanditswe April 28, 2025
Share
SHARE

U Rwanda rurateganya kugira ibigega byo kuzigama ibikomoka kuri peteroli bifite ubushobozi bwo kuzigama nibura litiro miliyoni 334 bivuye kuri miliyoni 66,4 rufite uyu munsi.

Byagarutsweho ubwo Inteko Ishinga Amategeko yemezaga itegeko rishyiraho amahoro kuri lisansi na mazutu agenewe gushyiraho ibigega bizigama ibikomoka kuri peteroli.

Itegeko rishyiraho amahoro kuri lisansi, mazutu n’ibinyabiziga agenewe gusana imihanda mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo hagamijwe kongera ingengo y’imari ya Leta izafasha gushyira mu bikorwa Gahunda y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere icyiciro cya 2 (NST2).

Umushinga w’itegeko wateguwe kandi hashingiwe ko umubare w’ibinyabiziga wagiye wiyongera mu gihugu, bityo hakaba hakenewe ko nk’igihugu kishakamo ubushobozi bwo gufasha Ikigega cyo gusana imihanda ngio kibashe gukomeza kugitra ubushobozi.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari muri MINECOFIN, Godfrey Kabera kandi yasobanuye ko kuva mu 2016, igipimo cy’amahoro agamije gusana imihanda cyagumye ku mafaranga y’u Rwanda 115 kuri litiro, ariko icyo giciro kikaba kitakijyanye n’ikiguzi cy’ibikenerwa gusanwa mu mihanda, akaba ari yo mpamvu umushinga w’itegeko hateganyijwe kuvugurura igipimo cy’amahoro yakwa kuri lisansi na mazutu agenewe gusana imihanda.

Bityo kikava ku 115 Frw kuri litiro, kigashyirwa ku gipimo cya 15% by’agaciro ka lisansi cyangwa mazutu muri gasutamo habariwemo kandi igiciro cy’ubwishingizi n’ubwikorezi bwabyo.

Bimwe mu bigize umushinga w’itegeko, ugena igipimo cy’amahoro yakwa kuri lisansi cyangwa mazutu kiri kuri 15% by’agiciro ka lisansi cyangwa mazutu habariwemo igiciro cy’ubwishingizi ndetse n’icy’ubwikorezi.

Umushunga w’itegeko ugena agaciro fatizo k’amahoro acibwa ibinyabiziga hakurikijwe ubwoko bwabyo.

Uteganya ko amahoro yakwa kuri lisansi na mazutu yakirwa kuri Gasutamo hakurikijwe itegeko rya gasutamo, naho amahoro yakwa ku binyabiziga amenyekanishwa kandi akishyurwa ku buyobozi bw’imisoro bitarenze

bitarenze 31Ukuboza kwa buri mwaka agashyirwa kuri konti ishamikiye kurikonti imwe rukumbi y’Ikigega cya Leta.

Uwo mushinga uteganya ko ibinyabiziga bisonewe amahoro agenewe gusana imihanda, ni ibya Leta y’u Rwanda, ibya Ambasade n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’iby’Imiryango mpuzamahanga bafitanye amasezerano na Repubulika y’u Rwanda.

Umushinga w’itegeko rishyiraho amahoro yakwa kuri lisansi, mazutu n’ibinyabiziga agenewe gusana imihanda afite ingingo 8, muri zo harimo izigomba kunozwa mu ireme no mu myandikire hagamijwe gutegura itegeko rinoze kandi hubahirizwa ibiteganywa mu mirongo ngenderwaho y’imyandikire y’amategeko.

Inteko yemeje uwo mushinga w’itegeko amahoro kuri lisansi na mazutu agenewe gushyiraho ibigega bizigama ibikomoka kuri peteroli.

You Might Also Like

Karongi: Ikibazo cy’ibiryo by’amatungo gituma bajya kubigura muzindi ntara

Umujyi wa Kigali watanze inzu ku miryango 172 yatujwe mu Mudugudu wa Mpazi

Imenyerazamwuga niyo nkingi y’umurimo unoze

Ingengo y’imari ya 2025/2026 iziyongeraho miliyari 1 216,1Frw igere kuri miliyari 7 032,5 Frw

Umusaruro w’inganda wazamutseho 5% muri Werurwe 2025

igire April 28, 2025 April 28, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

BAL2025: APR BBC yabonye intsinzi ya kabiri
Imikino

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?