Kuri uyu wa Mbere tariki 28 Mata 2025, U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, batangije ku mugaragaro gahunda y’ibiganiro bigamije guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byombi, mu nzego zitandukanye no gukemura ibibazo bibangamiye inyungu rusange.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe wari witabiriye iki gikorwa, yavuze ko ibi biganiro hagati y’u Rwanda na Amerika bizibanda ku nkingi zirimo politiki, ubukungu, umutekano ndetse n’ubuzima.
U Rwanda kandi rwiteguye ndetse rurajwe inshinga, no guteza imbere iby’ingenzi bikubiye muri ibyo biganiro.
Ni ibiganiro byitabiriwe kandi n’abayobozi batandukanye ku ruhande rw’u Rwanda, barimo Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo, Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika Mathilde Mukantabana, Brig Gen Karuretwa Patrick, Umuyobozi Mukuru ushinzwe imikoranire mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda n’abandi.
Ni mu gihe ku ruhande rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hari abayobozi barimo Umujyanama Mukuru wa Perezida Donald Trump ku bibazo bya Afurika, Massad Boulos, Ambasaderi Troy Fitrell, Umunyamabanga Wungirije w’umusigire wa Amerika, ushinzwe Umugabane wa Afurika na Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Eric W. Kneedler.
