Ku wa 17–18 Werurwe 2026, abahagarariye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) n’u Rwanda bahuriye i Washington, D.C., muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bemeranyije ku ngamba zifatika zigamije gukomeza ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’Amahoro ya Washington.

Nk’uko itangazo rihuriweho n’Ibihugu byombi ndetse na Amerika ribivuga, DRC n’u Rwanda bemeranyije ku ruhererekane rw’ingamba zihuriweho zigamije kugabanya umwuka mubi no guteza imbere intambwe igaragara ku butaka.
Izi ngamba zirimo kwiyemeza gufata ibyemezo byihariye byo kubungabunga ubusugire n’ubwigenge bw’ibihugu byombi, gukura ingabo mu bice byagenwe ku butaka bwa DRC no koroshya ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda, kongera imbaraga mu buryo bufite igihe ntarengwa ku ruhande rwa DRC mu kurandura umutwe wa FDLR, ndetse no kurinda abasivile bose.
