Guverinoma y’u Rwanda n’iya Georgia byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya Politiki no guhugura Abadiplomate, mu kurushaho gushimangira umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye.
Ni amasezerano yashyizweho umukono ku wa Gatatu tariki 17 Mata 2024, ubwo Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Clementine Mukeka yakiraga itsinda ry’abayobozi bo muri Georgia.
Iryo tsintda ryari riyobowe n’Umuyobozi ushinzwe Afurika n’Uburasirazuba bwo Hagati muri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ya Georgia, Amb Zurab Aleksidze.
Amasezerano yashyizweho umukono na Madamu Mukeka ku ruhande rw’u Rwanda ndetse na Amb Aleksidze ku rwa Georgia, nyuma y’ibiganiro byibanze ku mikoranire y’ibihugu byombi mu nyungu z’abaturage babyo.
Ni amasezerano aje akurikira andi yashyizweho umukono mu mwaka wa 2011 ubwo u Rwanda na Georgia byiyemezaga kubaka umubano ushingiye ku mikoranire ya za Ambasade ndetse n’ibiro by’abahagarariye inyungu z’ibihugu byombi.
Ku wa 23 Werurwe 2011, ni bwo u Rwanda na Georgia byashimangiye ubushake bwo kwimakaza ubutwererane mu nzego zitandukanye bishingiye ku bushake bihuriyeho bwo gufatanya mu iterambere mu bya Politiki, ubukungu, umuco n’izindi nzego.
Ubutwererane bw’ibihugu byombi bugamije kwimakaza amahoro n’iterambere ku baturage babyo ndetse n’ineza y’abatuye Isi yose muri rusange.
Ni ubutwererane bwubatswe hashingiwe ku bwubahane, aho ibihugu byombi byiyemeje gukorana byubaha ubusugire bwabyo mu bucuti bizakomeza kubaka uko imyaka ishira indi igataha.
Mu nama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ya76 yabaye muri Nzeri 2021, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yahuye na Minisitiri w’Intebe wungirije wa Georgia David Zalkaliani baganira ku kurushaho kongerera ikibatsi ubutwererane burangwa hagati y’ibihugu byombi.