Umugaba Mukuru w’Ingabo za Jordan, Maj Gen Yousef A. Al Hnaity uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, kuri uyu wa Gatatu, yasuye icyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda, RDF, ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.
Aha, yakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga.
Maj Gen Yousef A. Al Hnaity kandi yanagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, byibanze ku kurebera hamwe uko bashimangira kurushaho umubano uhuriweho n’ibihugu byombi mu bya gisirikare.