Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: U Rwanda na Qatar mu bufatanye bushya mu guhashya ibihungabanya umutekano
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

U Rwanda na Qatar mu bufatanye bushya mu guhashya ibihungabanya umutekano

igire
igire Yanditswe October 30, 2024
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda na Lekhwiya, Urwego rushinzwe Umutekano muri Qatar, byasinyanye amasezerano y’ubufatanye akubiyemo ingamba z’ubufatanye hagati y’inzego zombi mu byerekeranye no gusangira ubunararibonye mu bikorwa byo gucunga umutekano no guhugura abashinzwe umutekano.

Aya masezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda, CP Vincent Sano na Maj. Gen Hamad Hassan Al Sulait ku ruhande rwa Lekhwiya.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Wungirije ushinzwe Ibikorwa, DIGP Vincent Sano, bari mu ruzinduko rw’akazi mu Mujyi wa Doha muri Qatar, aho bitabiriye imurikabikorwa n’inteko y’uyu mwaka ihuriza hamwe inzego zishinzwe umutekano n’ituze rusange ‘Milipol Qatar 2024’.

Ku wa Kabiri, tariki ya 29 Ukwakira 2024, ni bwo Minisitiri Biruta yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Qatar, ari na we uyobora Urwego rushinzwe Umutekano w’Imbere muri icyo gihugu (Lekhwiya), Sheikh Khalifa bin Hamad bin Khalifa Al Thani.

Ibiganiro bagiranye byagarutse ku bufatanye busanzweho hagati y’ibihugu byombi, mu bijyanye n’umutekano n’ingamba zo kurushaho kunoza umubano.

Aba bayobozi bombi kandi bahagarikiye umuhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’Urwego rushinzwe Umutekano muri Qatar, agamije kongerera imbaraga, ubufatanye busanzweho n’inyungu zihuriweho hagati y’ibihugu byombi.

Aya masezerano akubiyemo ingamba z’ubufatanye hagati y’inzego zombi mu byerekeranye no gusangira ubunararibonye mu bikorwa byo gucunga umutekano n’uburyo bwo guhugura abashinzwe umutekano.

Impande zombi zemeranyije kurushaho guteza imbere ubufatanye no kongera ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga rigezweho.

Aya masezerano kandi agamije kwagura urubuga mu gufatanyiriza hamwe ibikorwa byo guhangana n’ibyaha bigenda bifata intera uko isi irushaho gutera imbere.

 

You Might Also Like

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare

Amb. Bizimana yashyikirije Perezida wa Senegal impampuro zo guhagararira u Rwanda

Ibyo wamenya kuri Papa Leon XIV, Umusimbura mushya wa Petero intumwa

Perezida Kagame uri i Paris yakiriwe na Macron w’u Bufaransa

Umunsi wageze, gutora Papa mushya bigiye gutangira

igire October 30, 2024 October 30, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?