Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’Ishuri Rikuru ry’Umuryango w’Abibumbye ry’Ubushakashatsi n’Amahugurwa (UNITAR) bahishuye umugambi wo gushinga Ikigo cy’Icyitegererezo cy’amasomo yigiwe mu Butumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Gashyantare, ni bwo ubuyobozi bwa RDF n’ubwa UNITAR bwagiranye inama yayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Mubarakh Muganga.
Gen. Muganga yavuze ko u Rwanda rutanga umusanzu mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro guhera mu mwaka wa 2004, ariko ngo kuba hataraboneka urubuga rusangizwaho ubunararibonye ni ikibazo kubera ko hari amasomo menshi rwize by’umwihariko mu myaka irenga 20 rumaze rwiteguye gusangiza abandi.
Gen. Muganga yavuze ko ubutumwa bwo kubungabunga amahoro buhura n’imbogamizi z’umutekano, ingorane zijyanye n’ubutabazi ndetse n’izirebana n’isakazamakuru.
Ku bijyanye n’isakazamakuru, usanga ubwo butumwa buhura n’imbogamizi zo gukwirakwiza amakuru y’ibihuha, guhindura ukuri no guhimba ibinyoma bisebya icyo gikorwa cy’ubwitange, bikajyana n’izindi ngorane zihariye zijyana no gucungira abasivili umutekano, ndetse no kubungabunga umutekano w’abari mu butumwa.
Gen. Muganga yagize ati: “Hejuru yo gusangira ubunararibonye no kugerageza gahunda nshya, Ikigo cy’Icyitegererezo gishobora gukora n’Ikigo cy’inyongera ku mahugurwa akenewe kiramutse gishyizwemo ibikoresho n’ibindi byangombwa nkenerwa.”
Ubuyobozi bwa RDF bushimangira ko ubutumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro ari ingirakamaro ku mahoro y’Isi, kandi bwavuye ku cyiciro cyo kuba ubwa gakondo bugera ku gukora mu buryo bwa kijyambere aho ibihugu bifatanya mu nzego zinyuranye mu gusubiza ibibazo byugarije umutekano w’abaturage.
Aboherezwa muri ubwo butumwa bw’amahoro bahangana n’ibibazo bitandukanye ari na ko baharanira kubungabunga umutekano w’abasivili bibasiwe mu makimbirane ayo ari yo yose.
Kumenya no guhangana n’ibibazo bigezweho mu mutekano na byo ni ingirakamaro mu kuvugurura ingudu Umuryango w’Abibumbye ushyira mu kubaka ubutumwa bw’amahoro bwo kubungabunga amahoro.