Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: U Rwanda ni isomo ku bihugu bikiri inyuma mu iyubahirizwa ry’uburinganire muri politiki – Helen Clerk
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

U Rwanda ni isomo ku bihugu bikiri inyuma mu iyubahirizwa ry’uburinganire muri politiki – Helen Clerk

igire
igire Yanditswe July 20, 2023
Share
SHARE

Bamwe mu banyapoliki ku Mugabane wa Afurika basanga ibihugu byo kuri uyu mugabane bigomba kugira uruhare rw’ibanze mu guteza imbere ihame ry’uburinganire mu nzego z’ubutegetsi na politiki z’ibyo bihugu

Umulkher Harun, umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Kenya, yasabye abagore gukoresha uburenganzira bwabo bwo gutora bagahitamo abayobozi kuko bashyigikira iterambere ry’abagore, aho guhundagaza amajwi ku babivuga mu magambo gusa.

“Ntabwo twemerwa! Iyo ni imwe mu mbogamizi tugira, kuko turahari, turakora. Ariko buri gihe nk’iyo amatora ageze usanga buri wese wiyamamaza avuga ati tugiye gushyigikira abagore, tugiye gushyigikira urubyiruko hanyuma yagera ku butegetsi ugasanga ntabafasha. Rero icyo nibaza ni kuki dukomeza kwiruka inyuma y’aba banye politiki batatwemera, rero natwe kugira ngo tuguhe ijwi ryacu ugomba kubanza kutwemera ndetse ukanaduha n’imyanya mu nzego z’ubuyobozi bityo tugakorana.”

Kugira uruhare mu bikorwa bya Leta harimo no gushyiraho amategeko ni kimwe mu byo Stacy Abrams umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi mu Leta Zunze Ubumwe za Amerika ashimangira ko ari kimwe mu byo guverinoma z’ibihugu zigomba kwimakaza mu rwego rwo guteza imbere ihame ry’uburinganire mu bikorwa bya politiki.

“Imyumvire igaruka ku burenganzira bw’umugore ntabwo yagakwiye kuba iheza uwariwe wese, ahubwo kugira ngo munabyumve neza intego yayo n’ukudaheza uwariwe wese yaba umugabo cyangwa umugore. Kandi ntekereza ko igihe umugore ari mu nzego z’ubuyobozi agira uruhare mu kwita ku mibereho y’abagabo ndetse n’abagore, nibwo uzanasanga banaharanira impinduka haba mu buyobozi ndetse no muri politiki zireba iterambere ry’igihugu. Nk’uko nagiye mbibona mu bagore bakora mu nteko zishinga amategeko kuri uyu Mugabane wa Afurika bigaragara ko hari intambwe irimo guterwa nubwo hakiri byinshi byo gukorwa , niyo mpamvu nongera kubigarukaho nanone ko dukeneye abantu bavuga kandi bakanagaragaza ko hakwiye gutezwa imbere ihame ry’uburinganire ndetse rikanasigasirwa byumwihariko noneho rikanashyigikirwa byimazeyo n’inzego za guverinoma.”

Kuri Ellen Johnson Sirleaf wabaye Perezida wa mbere w’umugore kuri uyu mugabane wa Afurika, ubwo yatorwerwaga kuyobora Liberia muri 2006 asanga umuco utakabaye imbogamizi y’ishyirwa mubikorwa rya gahunda na politiki z’uburinganire.

“Umuco ufite uruhare runini mu buryo dushobora gutera imbere, hamwe usanga uwo muco ugira uruhare rwiza muri iryo terambere kandi koko dukeneye kuwukoresha neza aho ugira urwo ruhare, ni naho tugomba kumva natwe neza uwo muco wacu, nubwo rimwe na rimwe uwo muco ushobora kuba imbogamizi aho usanga uwo muco wimakaza ko abagabo aribo bakwiye kuyobora, hanyuma umugore akaba ari uw’urugo, uwo guteka no kurera abana, yego tugomba kubikora, kandi niyo tubikoze tubikora neza. Ariko hari n’ibindi twakora neza. Rero icyo hano tureba ni ukureba uburyo iki kibazo cy’uwo muco tugikemura kandi mu buryo bwiza.”

Uwahoze ari Ministiri w’Intebe w’Igihugu cya Nouvelle-Zélande, Helen Clerk ari nawe mu Ministiri w’Intebe wa mbere w’umugore iki gihugu cyagize, nawe yagaragaje ko nubwo hakiri icyuho cy’abagore mu nzego z’ubuyobozi ku isi nk’aho mu nteko nshinga mategeko bakiri kuri 25% ku isi yose, asanga u Rwanda rwagakwiye kuba isomo ku bihugu bikiri inyuma mu iyubahirizwa ry’iri hame ry’uburinganire mu nzego za poliki.

You Might Also Like

360 Mubari barafashwe bugwate na FDLR batangiye gutaha

Perezida Kagame yeretse abanyeshuri ba Kaminuza ya Havard amateka abanyarwanda banyuzemo

Gasabo: Hari ibigo by’amashuri bya leta biyishyuza amafaranga y’ibirarane ibigenera

Abashoramari bo muri Hongiriya beretswe amahirwe ari mu Rwanda

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE

igire July 20, 2023 July 20, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

BAL 2025: APR BBC yatsinze Nairobi City Thunder imbere ya Perezida Kagame (Amafoto)
Imikino

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?