U Rwanda n’Umuryango w’Akarere gahuriyemo ibihugu mu Majyaruguru y’u Burayi na Baltic (Nordic-Baltic) baganiriye ku guteza imbere ishoramari no kwagura imikoranire mu nzego zitandukanye nk’ubuzima, uburezi no guhanga ibishya hagati y’ibyo bihugu.
Ibyo ni ibikubiye mu nama ya kabiri y’iminsi itatu y’Ihuriro ry’u Rwanda n’ibi bihugu yatangiye kuri kuri uyu wa 09 Werurwe 2026, yahurije hamwe abarenga 250 barimo abo mu nzego za Leta, abacuruzi, abashakashatsi n’abikorera.
Iyi nama ibaye ku nshuro ya kabiri ikaba yarateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Suède ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB).
Umuyobozi Mukuru wa RDB Jean-Guy Afrika, yavuze ko u Rwanda n’Ibihugu byo mu Majyaruguru y’u Burayi bifite byinshi bihuriyeho byaba umusingi w’ubufatanye burambye mu n’ishoramari.
Yagaragaje ko u Rwanda n’ibihugu bya Nordic na Baltic bisangiye indangagaciro n’intego zihuriweho haba mu gushyigikira abagore, uburinganire n’ubwuzuzanye kandi ko uko guhuriza hamwe ari byo byubaka iterambere rirambye.
Yagize ati: “Duhuje kwemera gukomeye mu miyoborere myiza, kwiyemeza mu guhanga udushya, gushyigikira abagore n’uburinganire n’ubwuzuzanye, kurengera ibidukikije no kumva neza ukwiyemeza mu mikoranire irambye ko ari byo byonyine byatanga umusaruro.”
Afrika yongeyeho ko izo ntego zihuriweho ari umusingi w’ubufatanye burambye mu bucuruzi, ndetse ko iyo nama atari ibiganiro gusa ahubwo ari amahirwe yo guteza imbere ubufatanye, aho bushobora gukorerwa, no gushyiraho urufatiro rw’ishoramari rizazana inyungu ku mpande zombi.
Iyi nama ikaba ibaye ishingiye ku ya mbere yabaye mu mwaka ushize.
Mu biteganyijwe hakaba harimo ibiganiro byihariye bihuza abafatanyabikorwa hagamijwe gufungura no kwagura amarembo mu nzego zitandukanye hagati y’u Rwanda n’Akarere ka Nordic na Baltic.
Akarere ka Nordic-Baltic (NB8) ni umuryango w’ubufatanye washinzwe mu mwaka wa 1992 ugizwe n’ibihugu umunani birimo ibya Nordic bitanu ari byo Denmark, Finland, Iceland, Norway na Sweden, mu gihe ibya Baltic ari bitatu birimo Estonia, Latvia, Lithuania.
Ukwibumbira hamwe kw’ibyo bihugu gufasha cyane mu kwimakaza umutekano, ukwihuza kw’Akarere mu by’ubukungu n’ishoramari, gusangira indangagaciro za demokarasi no kuba moteri y’umutekano ku Mugabane w’u Burayi wose.


