Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo yatangaje ko u Rwanda rudafite gahunda yo kwirukana impunzi z’Abanyekongo cyangwa ngo ruhagarike kwakira izindi.
Ni nyuma y’aho ibitangazamakuru byiganjemo ibyo mu Burengerazuba bw’Isi bisohoye inkuru zivuga ko u Rwanda rutazongera kwakira impunzi z’Abanyekongo ndetse ko n’izihari zigiye kwirukanwa.
Umuvugizi wa Guverinoma yavuze ko ibyo bitangazamakuru byumvise nabi icyo Perezida Kagame yavuze kuwa Mbere mu mbwirwaruhame yavugiye mu muhango wo kwakira indahiro ya Perezida wa Sena Dr. Kalinda François Xavier.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Yolande Makolo yavuze ko ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame bwari bugamije kwibutsa Umuryango Mpuzamahanga gufata inshingano ugashakira umuti urambye ikibazo cy’impunzi z’Abanyekongo baba mu Rwanda kuko ari itsinda risa n’iryirengagijwe burundu.
Ikindi ngo kwari ukwamagana uburyarya buhora bwisubiramo bwo kwegeka ibibazo bya Congo ku Rwanda.
Yashimangiye ko bitumvikana uburyo umuryango mpuzamahanga ucyumva ko u Rwanda ruzakomeza kwakira impunzi z’Abanyekongo bahunga kubera imiyoborere mibi ya Leta ya Congo, ari naho u Rwanda ruhera rusaba umuryango mpuzamahanga kugira icyo ukora ngo amahoro n’umutekano bigaruke mu karere bityo abo banyekongo nabo batahe babeho ubuzima bwiza bakwiye.
Mu kiganiro Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda Alain Mukuralinda yagiranye n’Ikinyamakuru BBC gikorera muri Afurika y’i Burengerazuba, nawe yashimangiye ko u Rwanda ruzakomeza kwakira impunzi kandi ko rugikomeje kuzakira.
Ati: “Nzi neza ko nsabye raporo kuri uyu mugoroba, twasanga hari impunzi zinjiye mu Rwanda. U Rwanda rwubahiriza amasezerano mpuzamahanga, u Rwanda rwubahiriza amategeko arengera uburenganzira bw’impunzi, u Rwanda kandi mu muco wa rwo nk’uko nabivuze kare, turiteguye kwakira uwo ariwe wese uri mu bibazo. Tuzakomeza rero kwakira impunzi kandi tuzakomeza kugaragariza amahanga na leta ya Congo iki kibazo… Nibyumvikane ko U Rwanda rudashobora kwanga kwakira impunzi kandi ko U Rwanda rudateze kwirukana cyangwa gukoresha agahato kugira ngo impunzi zitahe, kuko impunzi zizataha igihe zizumva ko zitekanye.”
Akomeza avuga ko ari ikintu giteye inkeke kubona imyaka ishize ari 20 ariko leta ya Congo ikaba ntacyo ijya ivuga ku baturage bayo bahungiye mu Rwanda. Mu gihe ibindi bihugu bifite impunzi mu Rwanda nk’u Burundi byo bikomeje gukora ibishoboka ngo bicyure abaturage babyo ku neza kandi binakuraho icyatumye bahunga.
“Biratangaje kubona mu gihe cy’imyaka isaga 20, nta wigeze yumva Leta ya Congo ivuga ku baturage bayo bari hano mu gihe hashize ibyumweru bibiri leta y’Uburundi yohereje intumwa zigizwe n’abaministre n’abandi bayobozi mu nzego nkuru basuye ibice bitandukanye by’igihugu basura inkambi z’impunzi z’abarundi babashishikariza gutaha. U Burundi bwarabikoze. Congo yo ntiyigeze inagerageza. Ibyo byose ntibivugwa ariko bakita cyane ku Rwanda n’umutwe wa M23. Ibi ni agace gato k’ikibazo.”
Kugeza ubu U Rwanda rucumbikiye impunzi zigera hafi ku bihumbi 80 z’Abanye-Congo harimo n’abamaze imyaka isaga 25 Leta yabo itita ku kibazo cyabo kuko muri iyo myaka yose nta muyobozi n’umwe wo muri icyo gihugu wigeze asura izo mpunzi.