U Rwanda ntiruzakuraho ingamba z’ubwirinzi mu gihe FDLR igifashwa na RDC – Nduhungirehe

igire
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko u Rwanda rutazigera ruhagarika ingamba z’ubwirinzi ku mipaka yarwo mu gihe umutwe w’iterabwoba wa FDLR utarasenywa burundu. Yabigarutseho ku wa 16 Kanama 2025, mu nama y’ihuriro ryayobowe n’abanyacyubahiro Australian Leadership Retreat.

FDLR ikomeje kuba icyago

Nduhungirehe yasobanuye ko FDLR igizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakaba bamaze imyaka 31 bihishe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bagamije guhungabanya u Rwanda.

Ati: “Abantu bakoze Jenoside baracyari muri RDC. Bamaze imyaka 31 bagerageza guhungabanya u Rwanda. Twagize ibiganiro byinshi by’amahoro, umwaka ushize byabereye i Luanda, uyu mwaka byabereye i Washington.”

Amasezerano y’amahoro i Washington

Ku wa 27 Kamena 2025, u Rwanda na RDC byashyize umukono ku masezerano y’amahoro i Washington, agamije gukemura ibibazo birimo umutekano n’iterabwoba rya FDLR, ndetse no guhosha amakimbirane ashingiye ku mipaka n’umuco. Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yamaze kuyemeza ku wa 29 Nyakanga 2025.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ayo masezerano yemeranyije ko FDLR igomba kurandurwa, hanyuma u Rwanda na rwo rukazakuraho ingamba zarwo z’ubwirinzi. Ariko yakomeje agira ati: “Kugeza ubwo ibyo bizaba bigaragaye mu bikorwa, ingamba zacu zizakomeza.”

Ibibazo by’imipaka n’umuco

Nduhungirehe yibukije ko ibibazo bya politiki bifitanye isano n’abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bikwiye gusubizwa. Ibi ngo byaturutse ku mipaka yaciwe n’abakoroni hagati ya 1910–1912, aho bamwe basigaye ku butaka bwa Congo ntibemerwe nk’abaturage bemewe. Iki kibazo cyanaganiriwe i Doha ku buhuza bwa Qatar hagamijwe gushaka igisubizo kirambye.

U Rwanda ruraburira RDC

Nubwo amasezerano y’amahoro yasinywe, Nduhungirehe yavuze ko gukomeza kwizera ko RDC izubahiriza ibyo yiyemeje bigoye, asaba ko haba ubushake bwa politiki mu kubishyira mu bikorwa.

Ati: “Ntituzemera na rimwe ko umutekano w’Abanyarwanda uhungabanywa. Ingamba zacu z’ubwirinzi zizahoraho kugeza igihe FDLR izaba yaranduwe burundu, ari ku bushake bw’abarwanyi bayigize cyangwa ku mbaraga za gisirikare.”

Share This Article