Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), itangaza ko bitatunguranye kuba imvura yaraguye itinze kuko byaturutse ku kibazo cy’ihindagurika ry’ibihe rimaze imyaka 30 rivugwa. Iyi Minisiteri ivuga ko u Rwanda rwakoze ibishoboka byose ngo ubuhinzi budahungabana.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 28 Ugushyingo 2024.
Dr. Bagabe avuga ko u Rwanda rwatengushywe n’imvura yaguye itinze, nubwo hari ingamba zafashwe zo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Ati: “Igihembwe cy’ihinga cya 2025 A ari cyo iki turimo, imvura yaradutengushye ariko mu by’ukuri nta nubwo byakabaye bidutangaza kuko ibijyanye n’imihindagurikire y’ibihe, ni ikibazo kimaze imyaka irenga 30 kivugwa.
Nk’u Rwanda ntabwo navuga ko byadutengushye cyane kubera ko hari ingamba zafashwe zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.”
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko muri iki gihe hari ibimenyetso bigaragaza ko hazabaho ikibazo kiremereye cy’umusaruro.
Minisitiri Dr Bagabe, agira ati: “Umusaruro twiteze dukurikije uko ibihingwa bihagaze muri iyi minsi, ikigaragara hari ingamba zafashwe zigaragaza ko tuzagira ikibazo kiremereye.”
Mu bice by’Intara y’Iburasirazuba nk’Akarere ka Nyagatare na Gatsibo, imyaka yatewe mu kwezi kwa Nzeri nk’ibigori n’ibishyimbo byageze mu kwezi k’Ugushyingo bitaramera nkuko byagarutsweho na MINAGRI.
Iyo Minisiteri yashoboye guha abahinzi ibihingwa bidakenera imvura nyinshi, hakaba haratanzwe imigozi y’ibijumba igaterwa kandi kugeza ubu ngo ihagaze neza.
Minisitiri Dr Bagabe akomeza agira ati: “Ntabwo twatunguwe n’uko imvura yaje itinze, icyo twakoze nk’u Rwanda ni uko Igihugu cyashyize ingufu nyinshi mu gukoresha umutungo kamere w’amazi Imana yaduhaye.”
MINAGRI ivuga ko hatunganyijwe ibishanga kuva mu mwaka wa 2001, ikindi hakaba hariho uburyo bwo kuhira imusozi.
Ubuso burenga hegitari 76 000 buruhirwa nka Kagitumba, Mpanga, Gabiro, Nasho na Gako.
Hegitari zisaga 1 000 zihingwaho ibigori i Gako mu Karere ka Bugesera, n’ i Gabiro naho ni uko ahari umuturage uhinga hegitari 400 z’ibigori.
Abahinzi bakoresha uburyo bwo kuhira by’umwihariko abahinga imboga n’imyaka yera vuba cyane, izo ngo ni ingamba zitanga icyizere ko mu Rwanda hatazaba umusaruro mukeya ku buryo byatera amapfa cyangwa inzara.
MINAGRI ivuga ko kugeza ubu u Rwanda rwihagije ku mbuto kuko nta mbuto y’ibigori ikivanwa hanze y’Igihugu.
Minisitiri Dr Bagabe, avuga ko Abanyarwanda bari bazi ko ibigori ari ibyo kurya gusa ariko ko aho Igihugu kigeze ubuhinzi bwose bushobora kwinjiriza umuhinzi amafaranga.
Ibi ngo bisaba kongera umusaruro ndetse no gukoresha amazi.
Leta ishyira imbaraga mu kuhira by’umwihariko abahinzi begereye amazi bityo bakajya muri bya bihingwa bishobora kubaha amafaranga.
Yavuze ati: “Umuturage niba abishyizemo imbaraga, nk’inyongeramusaruro n’amazi azabona amafaranga kuko politiki yacu, ni ukugira ngo abone umusaruro uhagije.
Ikindi ni ukugeza serivisi z’iyamamazabuhinzi ku bahinzi, nka Minisiteri ni ukugira ngo umuturage ahinge, yorore kandi ashobore kugera ku isoko.”
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko irimo gushaka uko hashakwa imbuto zihanganira izuba, ibyonnyi n’indwara cyane ko ubushakshatsi bwatangiye gukorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB).