Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe ari i New Delhi mu Buhinde aho yitabiriye inama ya kabiri ya Komisiyo ihoraho ihuriweho n’abahagarariye u Rwanda n’u Buhinde.
Muri iyi nama y’iminsi ibiri harasuzumwa intambwe imaze guterwa mu bufatanye bw’ibihugu byombi n’inzira nshya zo kurushaho gushimangira ubufatanye mu nzego z’ingenzi zitandukanye.
Muri urwo ruzinduko Minisitiri Amb. Nduhungirehe yakiriwe n’Umunyamabanga wa Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buhinde, Shri Janesh Kain.
Umubano w’u Rwanda n’u Buhinde ukomeza kwaguka no gukomera, guhera mu mwaka wa 1999 ubwo u Rwanda rwagiraga uhagarariye inyungu zarwo wa mbere, mu 2001 bikarangira rushyize Ambasade i New Delhi.
Muri Mutarama 2017, umubano w’ibihugu byombi wafashe indi ntera ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagiriraga uruzinduko rwa mbere mu Buhinde atumiwe na Minisitiri w’Intebe Narendra Damodardas Modi.
Ubwo bahuraga bwa mbere, abayobozi bombi bemeranyije kurushaho kuzamura ubutwererane mu nzego z’ingenzi, u Rwanda rukaba ruri mu ntoranywa u Buhinde bufitanye umubano muri Afurika nyuma ya Afurika y’Epfo.
Muri Nyakanga 2018, Narendra Modi na we yasuye u Rwanda ari na rwo ruzinduko rwa mbere yari agiriye mu Rwanda, nka bumwe mu buryo bwo kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi.
Ubutwererane bw’ibihugu byombi bwibanda ku nzego zirimo iterambere ry’ibikorwa remezo, ubuhinzi, ingufu, uburezi, amahugurwa no kongera ubushobozi.
Nanone kandi ibihugu byombi byaguriye ubufatanye mu rwego rwa gisirikare ndetse n’umutekano muri rusange.
