Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: U Rwanda rugiye gufungura ambasade i Budapest muri Hongiriya
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

U Rwanda rugiye gufungura ambasade i Budapest muri Hongiriya

igire
igire Yanditswe July 16, 2023
Share
SHARE

Perezida wa Repubulika Paul KAGAME aratangaza ko u Rwanda ruri hafi gufungura ibiro bihagarariye inyungu zarwo i Budapest muri Hongiriya mu rwego rwo kurushaho guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.

Ni nyuma y’aho Hongiriya nayo ifunguye ibiro bihagarariye inyungu zayo mu Rwanda biri ku rwego rwa Consulat. Ibi yabitangaje kandi mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma yo kwakira no kugirana ibiganiro na Perezida KATALIN Novak wa Hongiriya uri mu ruzinduko mu Rwanda.

 

Perezida Katalin Novak niwe Perezida wa mbere wa Hongiriya usuye u Rwanda akaba ari nacyo gihugu cya mbere cyo ku Mugabane wa Afurika asuye.

Kuri iki Cyumweru, Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro mu muhezo byakurikiwe no gushyira umukono ku masezerano y’ubutwererane mu nzego 2 zirimo urw’uburezi n’amahugurwa ku mikoreshereze y’ingufu za nikereyeri mu bikorwa bigamije amahoro.

Ni urwego Perezida Paul KAGAME yagaragaje nk’ingirakamaro ku gihugu. Perezida KAGAME yavuze ko u Rwanda rufite abanyeshuri 40 biga muri Hongiriya kandi ko ubufatanye bw’ibihugu byombi mu burezi bugomba gukomeza.

Perezida KAGAME yavuze ko u Rwanda ruteganya gufungura ibiro bihagarariye inyungu zarwo i Budapest, umurwa mukuru wa Hongiriya.

“Mu biganiro na Perezida NOVAK biragaragara ko u Rwanda na Hongiriya byishimiye umubano wabyo mwiza. Tunafite ubushake bwo kurushaho gushimangira umubano wacu. Aha ndashaka kuvuga ko u Rwanda rwifuza mu gihe gito gufungura ibiro bya dipolomasi biruhagarariye i Budapest.”

Perezida KAGAME yashimangiye ko mu mubano w’ibihugu byombi hazanibandwa mu guhanga imirimo izagirira akamaro abaturage.

“Ku bihugu byacu byombi, guhanga imirimo ndetse no gushyiraho uburyo bwiza kandi bunogeye ubucuruzi ni bimwe mu by’ingenzi dushyize imbere. Binyuze mu masezerano yasinywe uyu munsi, twiyemeje kubakira ku cyerekezo dusangiye tukarema amahirwe azanira inyungu Abaturage b’u Rwanda na Hongiriya. Tuzakorana kandi na Hongiriya mu guhugura Abanyarwanda mu birebana n’ingufu za nikereyeri nka kimwe mu by’ingenzi bigize ahazaza h’igenamigambi ryacu ry’urwego rw’ingufu.”

akaba azanitabira Inama ya Women Deliver izabera i Kigali kuva kuri uyu wa Mbere.

 

U Rwanda na Hongiriya byasinyanye amasezerano mu Burezi ndetse no mu bijyanye n’ingufu za Nikeleyeri. Photo: RBA

 

You Might Also Like

MINUBUMWE yasabye abagororwa b’abagore bagiye kurangiza ibihano ku byaha bya Jenoside kurangwa n’ubumwe

Perezida Kagame yerekanye inkingi 3 Afurika yakubakiraho ikagira umutekano usesuye/AMAFOTO

Gushyira mu ikoranabuhanga inyandiko z’Inkiko Gacaca bizarangira mu 2026

RGB yahagaritse by’agateganyo amasengesho abera ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe

360 Mubari barafashwe bugwate na FDLR batangiye gutaha

igire July 17, 2023 July 16, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Perezida Kagame yakiriye ba ambasaderi 11 guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda
Mu Rwanda

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?