U Rwanda rugiye kungukira mu mushinga wa Bill Gates w’asaga Miliyari 72Frw

igire

Ikigo cya Gates Foundation n’icya OpenAI byifatanyije mu gushakira umuti ibibazo biri mu rwego rw’ubuvuzi, hakoreshejwe ubwenge buhangano (AI) mu bihugu bya Afurika, bikazatangirira muri gahunda y’igerageza izatangira mu Rwanda.

Umuherwe w’Umunyamerika Bill Gates, akaba n’Umuyobozi wungirije wa Gates Foundation, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Mutarama 2026, yashyize ahagaragara inyandiko abinyujije ku rubuga rwe (blog) ko uyu mushinga wa miliyoni 50 z’amadolari y’Amerika (asaga miliyari 72.5 Frw), witwa Horizon 1000.

Ni umushinga ugamije gushyira mu bikorwa ikoranabuhanga rya AI mu rwego rw’ubuzima, binyuze mu gukorana bya hafi n’inzego za Leta za Afurika n’abayobozi b’urwego rw’ubuzima.

Uyu mushinga ugamije kugera ku mavuriro 1 000 y’ibanze n’abaturage bayakikije bitarenze mu mwaka wa 2028.

Gates yanditse ati: “Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, ifite igipimo kiri hejuru cyane cy’impfu z’abana ku Isi, habura abakozi bo mu rwego rw’ubuzima bagera hafi kuri miliyoni esheshatu. Iki cyuho ni kinini cyane ku buryo n’iyo hakoreshejwe imbaraga nyinshi mu gushaka no guhugura abo bakozi, kidashobora kuzibwa mu gihe cya vuba.”

Yakomeje agira ati: “Uku kubura gukabije gutuma abakozi b’ubuzima muri ibi bihugu bashyirwa mu bihe bigoye cyane byo gukora akazi kabo.”

Mu mushinga wa Horizon 1000, ibikoresho bya AI bizashyirwa mu mavuriro y’ibanze, mu midugudu no mu ngo, icyakora bigamije gufasha, si ugusimbura, abakozi bo mu rwego rw’ubuzima. Iri koranabuhanga rizafasha kunoza isuzuma ry’indwara, gutunganya neza ikoreshwa ry’ibikoresho n’amikoro akenewe, no gushimangira imyanzuro ifatwa mu miyoborere y’urwego rw’ubuzima.

Gates yifashishije amagambo ya Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda, Dr Sabin Nsanzimana, uherutse gutangaza itangizwa ry’Ikigo cy’Ubwenge buhangano mu Buzima gishingiye kuri AI (Health Intelligence Centre) i Kigali, kiri muri gahunda ya leta yo kuvugurura urwego rw’ubuzima izwi nka 4×4 health reform initiative.

Iki kigo cyagenewe kwemeza ko amikoro make y’ubuzima akoreshwa neza binyuze mu gufata imyanzuro ishingiye ku makuru n’ibipimo bifatika.

Dr Nsanzimana yavuze ko ubwenge bw’ubukorano ari bwo buvumbuzi bwa gatatu bukomeye buzateza imbere urwego rw’ubuvuzi, nyuma y’inkingo n’imiti yica udukoko (antibiotiques), igitekerezo Gates avuga ko yemeranya na cyo cyane.

Gates Foundation yamaze gushora imari mu mishinga myinshi y’ubuzima ishingiye kuri AI hirya no hino muri Afurika, mu gihe u Rwanda rwihaye intego yo kuba igicumbi cy’ubuzima mu karere mu guhindura urwego rw’ubuzima rukoresheje ikoranabuhanga.

Muri Mata 2025, u Rwanda rwatangije,Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwenge mu Buzima (NHIC) AI Lab, kiri mu kigo kigari cyitwa National Health Study Centre.

Iki kigo gikoresha amakuru aboneka mu gihe nyacyo mu kunoza ibisubizo by’abarwayi, gutunganya neza imari ikoreshwa mu buzima, no guteza imbere udushya mu rwego rw’ubuzima.

Iki kigo gihuriza hamwe amakuru aturuka ku bajyanama b’ubuzima bo mu midugudu, ku mavuriro n’ibitaro, kugira ngo politiki n’ibyemezo yo kwa muganga bifatwe hashingiwe ku makuru nyayo kandi agezweho.

Ku rwego rw’abaturage, u Rwanda rwashyize mu ikoranabuhanga imirimo y’abajyanama b’ubuzima binyuze muri Community EMR (cEMR), sisitemu ya dosiye z’ubuzima z’ikoranabuhanga yasimbuye amakayi menshi yo kwandikamo amakuru akoresheje intoki, yari asanzwe yandika gusa hafi kuri 5% by’amakuru y’ingenzi ku barwayi.

Ku rwego rw’ubuvuzi bw’ibanze n’ubw’icyiciro cya kabiri, urubuga nka E-Ubuzima na E-Fiche rukurikirana urugendo rw’umurwayi kuva ku guhura kwa mbere n’umukozi w’urwego rw’ubuzima kugeza asezerewe, bigafasha NHIC kwakira amakuru yuzuye kandi agezweho ku buzima mu gihe nyacyo.

Bili Gates ni umwe mu bagiye gushora imari mu guteza imbere ikoranabuhanga ryo mu buvuzi mu Rwanda
Share This Article