U Rwanda rwiteguye kwakira Inama y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Imiryango irwanya indwara zitandura ku Isi (The Global NCD Alliance Forum) itegerejwe tariki 13-15 Gashyantare 2025 muri Kigali Convention Centre.
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo bushingiye ku nama (RCB/ Rwanda Convention Bureau) cyatangaje ko iyi nama yateguwe na NCD Alliance ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango irwanya indwara zitandura mu Rwanda (Rwanda NCD Alliance) ari na ryo rizayakira.
Iyi nama mpuzamahanga izitabirwa n’abarenga 500, bakazigira hamwe uko hakongerwa imbaraga mu gukumira indwara zitandura ndetse n’ubuvuzi buhabwa abazirwaye.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: ‘Kwihutisha ibikorwa ku ndwara zitandura (NCDs) hagamijwe guteza imbere ubuzima, no kuburinda.’
Abazitabira inama y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Imiryango irwanya indwara zitandura, bazagira umwanya wo kungurana ibitekerezo, kongera imbaraga mu gukora ubuvugizi bujyanye no gukumira indwara zitandura (NCDs) ku Isi.
Inama igiye kuba ku nshuro ya Kane, ni amahirwe yo kurushaho gukorera hamwe no gushishikariza imiryango itari iya Leta kwitabira inama y’Umuryango w’Abibumbye yo ku rwego rwo hejuru izaba yiga ku ndwara zitandura mu 2025.
Imiryango irwanya indwara zitandura irenga 67 irimo n’ikorera mu bihugu no mu Turere, abanyamuryango barenga 300 baturuka mu bihugu 80 bagira Uruhare mu guteza imbere kurwanya indwara zitandura ku Isi.
Mu ndwara zitandura harimo kanseri, diyabete, indwara z’umutima, umubyibuho ukabije, stroke, indwara z’ubuhumekero nka asima.
Imibare itangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye (OMS/ HMO), ni uko 71% by’imfu zose ku Isi ziba zifitanye isano n’indwara zitandura naho ibindi bigasigarana 29%.
Mu Rwanda ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima bugaragaza ko 59% by’imfu bifitanye isano n’indwara zitandura.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, rigaragaza ko abantu barenga miliyoni 41 ku Isi, bahitanwa n’indwara zitandura buri mwaka.
Igice kinini kigera hafi kuri 80% by’abahitanwa n’indwara zitandura, bari mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
OMS igaragaza ko nibura 71% by’ababura ubuzima buri mwaka ku Isi, bahitanwa n’indwara zitandura.