Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: U Rwanda rurakira inama yiga ku kurinda umutekano w’ikoranabuhanga
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Ubukungu

U Rwanda rurakira inama yiga ku kurinda umutekano w’ikoranabuhanga

igire
igire Yanditswe October 15, 2024
Share
SHARE

U Rwanda rugiye kwakira inama ya 5 Nyafurika n’inzego z’umutekano zishinzwe kurwanya ibyaha bikorerwa ku Ikoranabuhanga (ACDF) n’inama ya gatatu yo ku rwego rw’Afurika y’Iburasirazuba yiga ku buhangabunga amakuru y’ikoranabuhanga no kuyahanahana.

Muri izo nama aho abayobozi bazaganira ku buryo bwo guteza imbere ejo hazaza h’Afurika mu bijyanye n’ikoranabuhanga no gukorana n’inzobera mu kurwanya ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga n’abashinzwe kubika amakuru mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Ni inama y’iminsi itatu iteganyijwe kubera Kigali Convention no muri Hotel Park Inn kuva tariki ya 16 kugera ku ya 18 Ukwakira 2024.

Muri izo nama zombi, hari ibibazo bizaganirwaho hashakwa umuti wabyo birimo uburyo bwo gufatanya mu guhanga n’ibyaha bikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, gusuzuma imbogamizi zirimo mu ikoreshwa ry’ubwenge buhangano, no gukoresha ikoranabuhanga rihambaye.

Haza kandi kurinda ibikorwa remezo, kunoza uburyo bwambukiranya imipaka bwo guhanahana amakuru, gushyiraho amategeko amwe mu kurwanya ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga no gusigasira amategeko yashyizweho.

Ni inama zombi zateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurwanya ibyaha bikorerwa ku Ikoranabuhanga (NCSA), zikaba zibaye mu gihe u Rwanda ruri  mu gihe cy’ukwezi k’ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha bikorerwa kuri murandasi aho abaturage bakangurirwa kubirwanya.

Ubwo bukangurambaga bugamije kwigisha inzego za Leta n’iz’abikorera uko bahangana n’ibyaha bikorwa hisunzwe ikoranabuhanga no kumenya uburyo bwiza bwo guhangana na byo.

Abazitabira izo nama bazaganira uko hakurwaho inzitizi zose zatuma ibihugu bidakorana mu kurwanya ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga

Bazanaganira kandi ku buryo bwo kunoza imikoranire y’ibihugu mu guhanga n’ibyaha by’ikoranabuhanga, kubaka umuco wo gukorana bya hafi ndetse no gutanga amakuru y’uko ibyo byaha bikorwa yaba ku bantu ku giti cyabo n’ibigo bitandukanye.

Iyo mikoranire y’ibihugu by’Afurika yitezweho gufasha ihuriro ry’inzobere mu by’umutekano zirwanya ibyaha byo ku ikoranabuhanga n’abashinzwe kurinda amakuru no kuyakwirakwiza.

Uzaba n’umwanya mwiza wo gushyira mu bikorwa uko kurwanya ibyo byaha  no kurinda amakuru ari mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Inzobere mu kurwanya ibyaha bikorewe ku ikoranabuhanga zizitabira, inama ya ACDF, zibarirwa muri 400 baturutse mu bihugu 50 byo ku Isi baganira ku bufatanye mu kurwanya ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga.

Inama y’abarinda amakuru y’ikoranabuhanga izahuriza hamwe abarenga 70 bo mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba, muri Minisiteri z’Ikoranabuhanga zitandukanye, ibigo bishinzwe gushyiraho amategeko n’ibishinzwe kubungabunga amakuru y’ikoranabuhanga.

You Might Also Like

Imenyerazamwuga niyo nkingi y’umurimo unoze

Ingengo y’imari ya 2025/2026 iziyongeraho miliyari 1 216,1Frw igere kuri miliyari 7 032,5 Frw

Umusaruro w’inganda wazamutseho 5% muri Werurwe 2025

U Rwanda mu nzira yo gushyiraho ibigega bizigama ibikomoka kuri peretoli litiro miliyoni 334

U Rwanda na PSG byongereye amasezerano y’imikoranire kugeza mu 2028

igire October 15, 2024 October 15, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Imenyerazamwuga niyo nkingi y’umurimo unoze
Ubukungu

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?