Guverinoma y’u Rwanda irashaka kwagura ubucuruzi ikorana n’Igihugu cya Oman, ku buryo butagarukira ku bicuruzwa by’ikomoka kuri peteroli bitumizwa muri icyo gihugu gusa.
Ni gahunda ishingiye ku masezerano aherutse gusinywa ategerejweho gufungura amahirwe mashya y’ishoramari no kongera ibyoherezwa ku isoko rya Oman.
Mu ruzinduko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagiriye muri Oman ku wa 7 Nzeri 2026, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano abiri ashingiye ku mubano w’ibihugu n’amasezerano y’imikoranire (MoU) atandatu, akubiyemo ubucuruzi n’ishoramari, ibijyanye n’ubwikorezi n’imitangire ya serivisi z’ubwikorezi, ubuhinzi n’umurimo.
Ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Oman
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubucuruzi n’ishoramari muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Ntawebasa Doreen, yavuze ko ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwari busanzweho na mbere y’uko aya masezerano asinywa.
Yagize ati: “Mu 2025, ibyoherezwa mu mahanga u Rwanda rwohereje muri Oman byari bifite agaciro ka miliyoni 4,2 z’amadolari (miliyari 6,2 z’amafaranga y’u Rwanda), kandi byari bigizwe ahanini n’ibikomoka ku buhinzi byongerewe agaciro binyujijwe mu nganda, birimo ifu y’ingano, ibikomoka ku mata birimo amavuta y’inka, ndetse n’ibicuruzwa bisanzwe byoherezwa mu mahanga birimo icyayi n’ikawa.”
Mu 2025, u Rwanda rwatumije muri Oman ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 38 z’amadolari (asaga miliyari 58,2 Frw). Muri byo harimo ibikomoka kuri peteroli, n’ifumbire mvaruganda.
Ntawebasa yavuze ko imiterere y’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi yakomeje kuba muri uwo mujyo mu 2026, aho u Rwanda rukomeza gutumiza muri Oman ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bicuruzwa birimo lisansi, mazutu, amavuta y’indege n’amafi.
Yavuze ko amasezerano aherutse gusinywa, cyane cyane amasezerano y’ubwumvikane agamije guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi, ashobora gufasha kongera imikoranire n’ishoramari hagati y’abikorera bo muri ibyo bihugu.
Aya masezerano ashobora kandi gufungura amahirwe mu bijyanye no gutunganya umusaruro w’ibihingwa bisanzwe ndetse n’uw’ibyoherezwa mu mahanga, cyane cyane ku bigo by’u Rwanda bishaka kwagura ibikorwa byabyo bikorezwa ku isoko rya Oman.
Oman ikomeje kohereza peteroli mu Rwanda
Binyuze muri OQ Trading Ltd, sosiyete ya Leta ya Oman ikora ubucuruzi bw’ibikomoka kuri Petelore, u Rwanda rumaze kwakira imizigo ibiri y’ibikomoka kuri peteroli, buri umwe ufite hafi toni 40 000, inyuzwa ku cyambu cya Tanga muri Tanzania, ikaba yarinjiye muri Nyakanga na Kanama 2026.
Ntawebasa yavuze ko hari undi muzigo wa gatatu upima hafi toni 40 000 uteganyijwe kugera mu Rwanda muri Nzeri, unyuze ku cyambu cya Mombasa muri Kenya. Buri muzigo ugizwe na toni hafi 20 000 za lisansi na toni 20 000 za mazutu.
Yagize ati: “Iyi gahunda yashyizeho uburyo buhamye bwo gutumiza ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda, binyuze mu gushyiraho uburyo buhamye bwo kugura peteroli nyinshi icyarimwe, kandi bigafasha kongera inzira u Rwanda rukoresha mu gutumizamo peteroli, binyuze muri Tanzania na Kenya.”
Yongeyeho ko iyi mikoranire yanongereye ubufatanye mu bucuruzi n’ibijyanye n’ingufu hagati y’u Rwanda na Oman, ndetse igatuma OQ Trading Ltd iba umufatanyabikorwa w’ingenzi mu gufasha u Rwanda kubona ibikomoka kuri peteroli no gukomeza gutuma urwego rw’itangwa ry’ibikomoka kuri peteroli rwihanganira ibibazo bishobora kurubaho.
U Rwanda rushaka kongera ibyo rwohereza muri Oman
Uretse ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli, Ntawebasa yavuze ko aya masezerano ashobora gufasha abikorera b’u Rwanda kwagura ibyoherezwa muri Oman birimo umusaruro w’ubuhinzi bw’imboga n’imbuto, amabuye y’agaciro n’ibikomoka ku buhinzi bitunganyirizwa mu nganda.
Yagize ati: “Amabuye y’agaciro atunganyirizwa mu Rwanda n’imboga n’imbuto byoherezwa mu mahanga, bikomeje kwiyongera byihuse kandi bikenerwa cyane mu gihe cyo mu Burasirazuba bwo Hagati cy’Isi”.
Mu bicuruzwa bigurwa cyane ku isoko rya Oman harimo avoka, urusenda rutunganyijwe mu nganda, indabo z’amaroza n’ifu z’ibihingwa bitandukanye byatunganyijwe mu nganda. Ibi bishobora no gufasha u Rwanda kugera ku yandi masoko yo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Ntawebasa yavuze ko ayo masezerano y’imikoranire azafasha ibihugu byombi kureba ahakwiye gushyirwa imbaraga mu bufatanye bwabyara inyungu kuri buri ruhande, by’umwihariko ku ruhande rw’u Rwanda mu kugera ku ntego zarwo zo guhanga imirimo no gutandukanya ibikorwa by’ubukungu.
Yavuze kandi ko amasezerano y’ubwumvikane ku bijyanye n’ibikorwa remezo by’ubwikorezi n’imitangire ya serivisi z’imizigo agamije guteza imbere ubufatanye mu gutwara no gucunga neza inzira z’ibicuruzwa.
Ubu bufatanye butegerejweho koroshya uburyo bwo gutwara ibicuruzwa, kugabanya igihe bimara mu nzira no kunoza imikorere y’uruhererekane rw’ibicuruzwa, ndetse bugashimangira inzira ziri ku byambu byo ku butaka ndetse n’inzira z’indege, uturere tw’ubucuruzi bwisanzuye n’ibigo bitanga serivisi z’imizigo.
