Guverinoma y’u Rwanda irashima ubushake bugaragazwa n’u Bufaransa mu gucira imanza abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahungiye muri icyo gihugu.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana yabitangaje nyuma yahoo Urukiko rwa Rubanda rw’Ubujurire rwa Paris ruhamije mu bujurire igifungo cya burundu kuri Phillippe hategikamana bitaga Biguma nyuma yo kumuhamya uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Nyanza, aho yakorereraga nk’umujandarume mu 1994.
Yagize ati: “Hagiye haba ibibazo bya politiki, murabizi u Bufaransa buranabyemera, Komisiyo Declerk yarabyerekanye ko Leta y’u Bufaransa yagize uruhare ruremereye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, icyo gihe Jenoside ikirangira abategetsi bariho bari bagitsimbaraye ku ruhare rwabo badashaka ko rugaragara, banabangamira politike nshya y’u Rwanda rwa nyuma ya Jenoside hakomeje ibikorwa byo gushyigikira Leta yakoze Jenoside.”
Yongeyeho ati: “Ariko uko imyaka yagiye ishira hagiye haza abanrdi bayobozi bashya mu Bufaransa ku buryo guhera mu 2012 Leta y’u Bufaransa yashyizeho urwego rwihariye muri Parike, Ubushinjacyaha bw’i Paris, urwego rwihariye rwo gukurikirana ibyaha mpuzamahanga, ibyaha byibasiye inyokomuntu harimo na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Ishyirwaho ry’urwo rwego ryatumye akazi ko gucukumbura gakorwa neza, bitanga umusaruro.
Dr Bizimana yagize ati: “Urwo rwego rwihariye rwahawe abacamanza, abashinjacyaha bakoze za dosiye uko bikwiye ari yo mpamvu urebye guhera mu 2012 byarihuse biturutse kuri ako kazi bakoze.
Abagenzacyaha n’abashinjacyaha banafashijwe nuko u Bufaransa bwari bwaratoye itegeko ryemera ko mu Bufaransa abakoze Jenoside mu Rwanda nk’uko sitati y’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda yabiteganyaga ko no mu Bufaransa bashobora gukurikiranwa ryashyizweho mu 1995.”
Yakomeje asobanura ko guhera mu 2012 iryo tegeko ryafashije, hagiyeho urwo rwego rwihariye muri Parike y’i Paris ndetse imanza zaciwe zari zicukumbuye ku buryo 9 baburanishijwe bakatiwe.
Ati: “Hamaze kuba imanza 9 kandi iyo turebye abo izo manza zagiye zikurikirana ni abari ku isonga. Urwa mbere ni urwa Capt Pascal Simbikangwa wari uzwi mu nzego z’iperereza mu gutoteza Abatutsi guhera mu 1990, hanyuma habaye urubanza rwa Perefe Bucyibaruta ni nawe mutegetsi mukuru waciriwe urubanza yari perefe wa Gikongoro. Imanza 9 zose zabaye mu Bufaransa, abagejejwe mu nkiko bose bahamijwe icyaha, bikerekana ko akazi ko gucukumbura, gushaka ibimenyetso gakorwa neza, icyo ni cyo cy’ingenzi.”
Yakomeje asobanura ko impamvu muri iyi minsi hacibwa imanza nk’ebyiri cyangwa 3 kuko ni imanza ndende haba 2 cyangwa 3 bituruka kuri ako kazi kakozwe na bo bagenzacyaha n’abashinjacyaha mu myaka 10 ishize.
Minisitiri Dr Bizimana yanagaragaje ko urwo rwego rwagiye runagaragaza ibimenyetso byerekana uburemere bw’icyaha.”
Ati: “Dr Eugene Rwamucyo na Dr Sosthene Munyemana mu 2023 baburanye, bari mu baganga bateguye Jenoside i Butare ari naho bakoreraga.
Mu rubanza rwa Rwamucyo yahamijwe ubwumvikane mu mugambi wo gutegura Jenoside bigaragaza ko uko ibimeneyetso bigenda bikusanwa bituma n’abacamanza bagera ku buremere bw’icyaha.”
Yongeyeho kandi ko byerekana ko icyo bamwe bajya bavuga ngo nta bimenyetso byerekana ko habayeho umugambi wa Jenoside bigaragazwa mu manza zitandukanye ndetse ko n’uwari Minisitiri w’Intebe, Jean Kambanda ubwo yaburanaga i Arusha yabyemeye.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana avuga ko imanza nk’izi ziha umukoro ababyeyi wo gutoza abana indangagaciro bakiri bato.
Ati: “Abacirwa imanza kandi icyaha kikabahama, usuzumye usanga ari abantu usanga baravutse mbere gato ya 1959, bagakura mu gihe ubwicanyi bwari umurongo wa politiki yari mu gihugu, bigaragara ko abenshi mu babyeyi batareze abana babo mu rukundo, mu bwubahane, ahubwo abana bakuze babona urwango ku Batutsi ari rwo rwigishwa.”
Yongeyeho ati: “Iyo umwana akuze akuriye mu rwango, agakura mu muryango abona nta rukundo ufite ahubwo yigishwa urwango arabikurana aho ageze hose kugeza ubwo ashobora kujya mu cyaha kiremereye nka Jenoside, yumva ari nk’igikorwa gisanzwe kuko urwango bari bafitiye Abatutsi n’uburyo bari bafite mu kubatoteza byerekana ko ari ikintu bemeraga gituruka mu buto bwabo.”
Ababyeyi bakaba bafite inshingano yo kwigisha abana kubana, kwigisha abana kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, kwigisha abana urukundo, kwigisha abana gukunda igihugu n’izindi ndangagaciro zifitiye umuntu akamaro kuko ari zo zimwubaka.
Hategekimana yageze mu Bufaransa mu 1999, yaka ibyangombwa by’ubuhunzi ku mwirondoro utari wo, yiyita Philippe Manier ahita aba ushinzwe umutekano kuri Kaminuza y’i Rennes. Mu 2005 yahawe ubwenegihugu bw’u Bufaransa.
Mu 2017, Hategekimana yavuye mu Bufaransa ahungira muri Cameroun, aza gutabwa muri yombi mu 2018 asubizwa aho yavuye.
Mu 2015 yatangiye gukorwaho iperereza biturutse ku busabe bw’Ihuriro ry’Imiryango Itegamiye kuri Leta iharanira Uburenganzira bwa Muntu, CPCR.
Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris rwatangiye kuburanisha Hategekimana muri Nzeri 2021, ndetse ruza kumuhamya ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, rumuhanisha igifungo cya burundu ariko aza kukijuririra asaba kugirwa umwere. Urubanza mu bujurire rwatangiye tariki ya 4 Ugushyingo 2024.