Ifaranga-koranabuhanga (digital currency) rigiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda bitarenze mu 2026.
Kuri ubu, harimo gutegurwa amategeko na politiki byihariye bigomba kugenga ikoreshwa ry’iri faranga.
Abasesengura ubukungu bakavuga ko ari amahirwe menshi ku gihugu, kuko bizafasha no guhanga imirimo mishya.
Habimana Jacques, akora ubucuruzi bw’amafaranga mu Mujyi wa Kigali. Avunja amafaranga y’ubwoko bwose ariko ifaranga-koranabuhanga ntaryo azi.
Uyu na bangenzi be, bavuga ko bafite ubumenyi buke ku ikoreshwa ry’ifaranga-koranabuhanga ariko bakaba bakunze kwakira abakiliya babasaba izi serivisi.
Ku rundi ruhande nubwo bafite amatsiko menshi yo kumenya byinshi ku mikorere y’iri faranga-koranabuhanga, bemeza ko biteguye kuzakora ubucuruzi bw’aya mafaranga mu gihe Banki Nkuru y’Igihugu izaba yabibemereye.
Abasesengura iby’ubukungu bavuga ko iri faranga rizafasha igihugu kuzamura ubukungu bwacyo, binyuze mu kwihutisha iterambere ry’ubucuruzi bw’imbere mu gihugu n’ubwambukiranya imipaka.
Umwe muri bo ni Kaberuka Teddy, usobanura ko leta ikwiye gutangira kwigisha Abanyarwanda imikorere y’iri faranga hakiri kare, kugirango bazaribyaze umusaruro niritangira gukoreshwa.
Crypto currency na Bitcoin ni yo mafaranga-koranabuhanga azwi cyane ku rwego mpuzamahanga.
Ibigo nka Binance, nabyo bimaze kumenyekana kubera gukora ubucuruzi bw’aya mafaranga agezweho.
Banki nkuru y’Igihugu BNR yemeje ko iri faranga rizaba ryitwa CBDC (mu magambo arambuye aribyo Central Bank Digital Currency).
Mu kwezi kwa 5 uyu mwaka, uru rwego rwashyize ahagaragara ubushakashatsi rwakoze ku ikoreshwa ry’ifaranga-koranabuhanga mu Rwanda.
Bwerekana ko iri faranga rizagirira igihugu akamaro binyuze muri gahunda ya leta, y’ubukungu buhererekanya amafranga mu buryo bw’ikoranabuhanga (cashless economy).
Habanje ubushakashatsi, hazakurikiraho itegeko ryihariye ritanga uburengazira ku ikoreshwa ry’iri faranga, rikazasohoka bitarenze mu 2026, ari nabwo rizatangira gukoreshwa mu buryo bwemewe.