Guverinoma y’u Rwanda hatangaje ko ishyigikiye byimazeyo amatangazo yatangajwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) mu gushyigikira ubusugire bw’Igihugu cya Somalia.
Ni nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize, Guverinoma ya Isiraheli yatangaje ko ibona Akarere ka Somaliland nk’Igihugu cyihariye, kikaba ari cyo gihugu cyonyine giteye iyo ntambwe kuva iyo Ntara ya Somaliland yatangaza ibyo gutangukana na Somalia mu 1991.
Guverinoma y’u Rwanda, ku Cyumweru tariki ya 28 Ukuboza, yatangaje ko ishyigikiye AU na EAC mu gutera ingabo mu bitugu Somalia kuko hakenewe guharanira kubaka inzira iganisha ku mahoro n’ubutwererane bw’Igihugu cyose, nk’uko biteganywa n’amategeko mpuzamahanga.
Kuri uwo munsi ni na bwo EAC yasohoye itangazo rihamya ukwifatanya na Somalia mu gushimangira ubusugire bwayo, cyane ko Somalia yinjiye tariki 4 Werurwe 2024 ari kimwe mu banyamuryango bashya b’uwo Muryango.
Itangazo rya EAC ryahamije ko uyu Muryango wemera Somalia nk’Igihugu gishingiye ku mipaka cyabonye mu gihe cyabonaga ubwigenge.
Perezida wa Komisiyo ya AU Mahmoud Ali Youssouf, na we yamaganye abazamura ibyo kwemeza Somaliland nk’Ighihugu cyigenga, ashimangira ko AU yiyemeje guharanira ubumwe no guharanira ubusugire bwa Somalia.
Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu, ni we watangaje ko Isiraheli na Somaliland basinyanye amasezerano ashyiraho umubano mu bya dipolomasi, bayita Amasezerano ya Aburahamu (Abraham Accords), icyo gikorwa kikaba cyarayobowe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) mu gutangiza umubano zita ko ukwiriye wa Isiraheli n’ibihugu by’Abarabu.
Youssouf yavuze ko AU ishyigikiye abayobozi ba Somalia baharanira kubaka amahoro, kubaka inzego za Leta no kwimakaza imiyoborere idaheza.
Mu bindi bihugu byamaganye ibyo kwemera nSomaliland nk’igihugu cyigenga, harimo Misiri, Ihuriro ry’Ibihugu by’Abarabu, Venezuela, Umuryango IGAD, Qatar, Yemen, Palestine, Iran, Hamas, Sudani, Pakistan, Arabia Saudite n’ibindi.
Perezida wa USA Donald J Trump yavuze ko umugambi wabo utari uwo gufasha Isiraheli kwemera Somaliland nk’Igihugu cyigenga, ahubwo ari umushinga bacyigaho.
