Ambasaderi w’u Rwanda uhoraho mu Muryango w’Abibumbye (UN), Ernest Rwamucyo, ubwo ku wa Gatatu tariki 19 Gashyantare 2025, yari mu nama y’akanama ka UN gashinzwe amahoro, yigaga ku bijyanye n’ibiri kubera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gushimangira umutekano warwo.

Yagize ati “U Rwanda nta yandi mahitamo rufite uretse kurushaho gushimangira umutekano kandi ruzakomeza kubikora.”
Amb Rwamucyo yavuze kandi ko u Rwanda rutewe impungenge n’Ingabo z’amahanga zoherejwe ku mipaka yarwo, harimo iz’Abarundi zisangiye ingengabitekerezo ishingiye ku bwoko n’umutwe wa FDLR, iziri mu butumwa bwa SAMIDRC ndetse na bamwe mu bacanshuro b’Abanyaburayi, basigaye muri icyo Gihugu.
Amb. Rwamucyo yavuze ko hakiri impungenge ziterwa no kuba Perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, akomeje kandi gushaka ubufasha bw’izindi ngabo zo mu bihugu bya Afurika.
Yaboneyeho gusaba ko ingabo zose z’amahanga ziri muri DRC zigomba kuvayo, kuko zibangamiye umutekano w’u Rwanda.