U Rwanda rwahawe inshingano zo kuyobora Ihuriro rihuriweho n’Ibigo bishinzwe gutunganya Amasoko ya Leta ku Mugabane wa Afurika, RACOP, mu mwaka wa 2024.
Umuhango w’ihererekanyabubasha wabereye mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Kane, hagati y’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Gutunganya Amasoko ya Leta (RPPA), Joyeuse Uwingeneye na Diomandé Née Bamba Massanfi wayoboraga RACOP. Wanitabiriwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana.
Uwingeneye Joyeuse yavuze ko u Rwanda rwishimiye inshingano rwahawe ko rwiteguye kuzishyira mu bikorwa.
Yagize ati “Iri huriro rigamije guhana imbaraga no kuzuzanya mu gutanga amasoko ya Leta. Icyo tuzashyiramo imbaraga ni ukugeza ku bindi bihugu ibyo bishoboye ariko no kubyigiraho.”
Kuri ubu u Rwanda rurateganya gukorana n’ibihugu bya Eswatini, Guinea Conakry, Zimbabwe no kubisangiza ikoranabuhanga rya Leta ryitwa Umucyo ryifashishwa hatangwa amasoko.
Uwingeneye ati “Babonye ibyiza byo gukoresha ikoranabuhanga. Nko mu Rwanda byagiye bigabanya ingendo abantu bakoraga bapiganira amasoko, byagabanyije ibibazo bijyanye na ruswa.’’
Yavuze ko impande zose zizabyungukiramo kuko u Rwanda ruzishyurirwa serivisi ndetse n’ibyo bihugu bigakorera mu mucyo.
Diomandé Née Bamba Massanfi wayoboraga RACOP yavuze ko ibyo bagezeho mu gihe bamaze bayobora iri huriro bikwiye kongerwa kugira ngo ibihugu binyamuryango birusheho kuzamura ubumenyi mu itegurwa n’itangwa ry’amasoko ya leta.
Yashimiye u Rwanda rwatorewe kuriyobora, asaba ko inama zitegurwa zaba umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo no kuzamura ahari intege nke.
Diomandé yashimye uburyo u Rwanda rwimakaje ikoranabuhanga mu itangwa ry’amasoko ya leta, agaragaza ko ibindi bihugu bikwiye kubyigiraho.
RACOP igizwe n’ibihugu 54 bya Afurika, yashinzwe mu 2018. U Rwanda rwabaye igihugu cya gatatu cyahawe kuyobora iri huriro, nyuma ya Eswatini na Côte d’Ivoire. Rwatoranyijwe kuriyobora mu Nteko Rusange yabereye i Abidjan ku wa 13-16 Ugushyingo 2023.
Nyuma yo guhabwa Ihuriro ry’Ibigo bishinzwe gutunganya Amasoko ya Leta muri Afurika, RACOP, u Rwanda ni rwo ruzakira Inama y’Inteko Rusange idasanzwe, iteganyijwe ku wa 7-8 werurwe 2024.