U Rwanda rwakiriye Gitangaza Prince wari warahungiye muri Uganda nyuma yo gukekwaho kugira uruhare ku cyaha cy’iyicarubozo cyakorewe uwitwa Haberumugabo Guy Divin mu Ugushyingo 2024.
Uyu yagejejwe mu Rwanda yafashwe nyuma y’uko Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwari bwamushyiriyeho impapuro zisaba ko yafatwa binyuze mu bufatanye mpuzamahanga mu by’amategeko.
Mu gikorwa cyo kumwakira cyabereye ku mupaka wa Kagitumba, kuri uyu wa Gatandatu, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Jean Bosco Zingiro, Umuhuzabikorwa w’Itumanaho muri INTERPOL i Kigali, na ho Uganda yari ihagarariwe na Assistant Superintendant of Police, Otekat Andrew Mike wo muri Polisi ya Uganda.
Abandi umunani bakekwaho ubufatanyacyaha kuri iki cyaha barafunzwe mu gihe bategereje ko urubanza rwabo ruburanishwa n’urukiko mu mizi.
Abakora ibyaha mu Rwanda bagahungira mu bindi bihugu, bamenye ko hashingiwe ku bufatanye mpuzamahanga bazafatwa bakagarurwa bagashyikirizwa ubutabera nk’uko amategeko abiteganya.

