Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibihano byafatiwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere Gen (Rtd) Kabarebe James, ihamaya ko nta gisobanuro bifite kandi bidafite ishingiro.
Gen (Rtd) Kabarebe yasohotse ku rutonde rumwe na Lawrence Kanyuka, Umuvugizi w’Ihuriro AFC/M23, rwatangajwe n’Ibiro bishinzwe kugenzura umutungo w’Amahanga (Office of Foreign Assets Control/OFAC) bya Minisiteri y’Imari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA).
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier J.P Nduhungirehe, yavuze ntawukwiye guhangayikishwa n’ibyo bihano kuko atari bwo bwa mbere USA zifatiye ibihano impirimbanyi ziharanira kwishyira ukwizana.
Ati: “Ntimuhangayike si ubwa mbere Amerika ifatiye ibihano impirimbanyi ziharanira ubwisanzure.”
Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri ayoboye riragira riti: “Ibihano bya OFAC nta gisobanuro kandi nta n’ishingiro bifite. Iyaba ibihano byakemuraga amakimbirane mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), twari kuba twarabonye amahoro mu Karere mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize.”
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ikomeza ivuga ko mu myaka itatu ishize, hakurya y’imbibi z’uburengerazuba bw’u Rwanda hagaragaye abarwanyi bakoze ibikorwa by’ubwicanyi batigeze bafatirwa ibihano barimo Ingabo za FARDC zirwanira hamwe n’Ingabo zoherejwe n’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo (SAMIDRC), Ingabo z’u Burundi, umutwe w’iterabwoba wa FDLR, n’abacanshuro baturutse i Burayi barimo abasaga 300 bahawe inzira mu Rwanda bagasubira muri Romania.
U Rwanda runeka kandi uburyo amahanga yanze kugira icyo akora ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo ahakorwa n’ubwicanyi bushingiye ku moko n’irindi vangura riyobowe na Guverinoma ya RDC, ari na byo byakomeje kwenyegeza imirwano mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.
U Rwanda rukomeje gushimangira ko icyo rugamije ari ukurinda imipaka yarwo no gushyira iherezo ridasubirwaho kuri Politiki zimakaza ubuhezanguni bushingiye ku ivanguramoko mu Karere ruherereyemo.
“[…] Iki ni ikibazo cy’umutekano w’Igihugu, kandi ni wo uturaje ishinga. Abanyarwanda bafite uburenganzira bwo kubaho mu mahoro badahangayikishijwe n’ibibazo by’umutekano muke bifite inkomoko mu Burasirazuba bwa RDC.”
U Rwanda rusanga ingamba ziciriritse zirimo no gufata ibihano, bitangira umusanzu na mba bitanga ku gukemura ikibazo cy’umutekano muke no kubaka amahoro n’ituze mu buryo burambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Rusanga ingamba n’izo zigize bimwe mu bibangamira urugendo rw’amahoro rwatangijwe n’Abanyafurika ubwabo, bikaba bishobora gutuma n’igihe cyo kubona umuti w’amakimbirane kirushaho kwiyongera.
Umuryango Mpuzamahanga wasabwe gushyigikira utitangiriye itama kandi ukubaka ubuhuza buyobowe n’Afurika, bwongerewe imbaraga n’Inama yahuje Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma b’Umuryango w’Afurika y’Iburasurazuba (EAC) n’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo (SADC), hamwe n’Umururyango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU).
U Rwanda ruhamya ko iyo ari yo nzira yonyine yizewe yo kugera ku gisubizo cyumvikanyweho, kandi ngo iyo ni yo nzira u Rwanda rwiyemeje gushyigikira.