Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: U Rwanda rwanyomoje abarushinja kugira Malariya “izica abimukira”
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
ubuzima

U Rwanda rwanyomoje abarushinja kugira Malariya “izica abimukira”

igire
igire Yanditswe May 25, 2023
Share
SHARE

U Rwanda rwanyomoje abarushinja kugira Malariya “izica abimukira”
Mu cyumweru gishize, ku Isi  hamamajwe igihuha cy’uko mu Rwanda hari ubwoko bwa Malariya bwica cyane, buzibasira abimukira Guverinoma y’u Bwongereza (UK) iteganya kohereza i Kigali by’agateganyo. 

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yanyomoje ayo makuru yuzuyemo ubuyobe, agamije gukomeza kwangisha amahanga ineza y’u Rwanda rwaramburiye amaboko abo bimukira bahurira n’akaga gakomeye mu nzira zitemewe ziberekeza mu Bwongereza.

Abimukira bategurirwa koherezwa mu Rwanda biganjemo Abanyafurika  bageze mu Bwongereza banyuze mu mazi y’ahitwa Channel, aho bishyuzwa akayabo kugira ngo bambutswe mu twato duto,  dushyira ubuzima bwabo mu kaga bamwe bakaba baragiye barohama bakaburirwa irengero.

U Rwanda rwafashe icyemezo cyo gutanga umusanzu kugira ngo abo bana b’Afurika babone ubuzima bubasubiza agaciro, mu gihe ubusabe bwo kubona ubuhungiro mu Bwongereza burimo gusuzumwa.

Igihuha cya Malariya cyatangiye gukwirakwira nyuma y’inkuru yanditswe na Prof Elspeth Webb igasohoka mu Kinyamakuru The Guardian cyo mu Bwongereza.

Prof Elspeth Webb yavuze ko u Rwanda rurimo ubwoko bwa Malariya bwitwa Falciparum bushobora gukwirakwira mu bihe byose by’umwaka kandi bukaba bwica abantu cyane.

Yandika iyo nkuru nta bushakashatsi bwakozwe n’impuguke yagendeyeho, ahubwo yashingiye ku bunararibonye bwe igihe yakoraga nk’umuganga w’abana mu gihugu cya Kenya, kimwe mu bihugu biri mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

Yavuze ko mu gihe Abanyarwanda bubatse ubudahangarwa kuri iyo Malariya kuva bakivuka, abimukira bazazanwa i Kigali bashobora kuzahura n’akaga gakomeye kuko batubatse ubwo budahangarwa.

Yongeyeho kandi ko u Rwanda rudafite ubushobozi bwo kubaterera imiti yica imibu aho bazaba, nta buvuzi buhagije bazabona kandi ngo nta n’inzitiramibu bazabona kuko u Rwanda rutabasha no kubonera abaturage barwo ubuvuzi bw’ibanze.

Minisitiri Dr. Nsanzimana yagaragaje uburyo ibyatangajwe n’uyu muganga wiyita impuguke, yerekana ibihamya by’uko Malariya mu Rwanda irwanywa binyuze mu ngamba zitandukanye.

Yanenze ubuyo inyandiko ya Prof Elspeth Webb yuzuye amakabyankuru, agira ati: “Ubusesenguzi bwe bw’ibyago byo kwandura Malariya ku bazaza mu Rwanda  burimo amakabyankuru. U Rwanda rufite gahunda y’intangarugero kandi yumvikana yo gukumira no kurwanya Malariya, yageze ku musaruro wa mbere wihuse kurusha iyindi yagiye igerwaho mu mateka y’ikwirakwira rya Malariya.”

Yakomeje ashimangira ko hagati y’umwaka wa 2016 na 2022, abarwayi ba Malariya y’igikatu bavuye ku 13,844 bagera ku 1,831; ni ukuvuga ko Malariya y’igikatu yagabanyutse ku kigero kiri hejuru ya 87%.

Yanavuze kandi ko buri muturage w’u Rwanda ari nibura mu kilometero kimwe uturutse ahabarizwa ikigo cyahariwe gukurikirana imiterere ya Malariya.

Yanagaragaje kandi ko hejuru ya 70% by’ubuvuzi bwa Malariya butangirwa ku rwego rw’Umudugudu binyuze mu buvuzi butangwa n’Abajyanama b’Ubuzima bafatanyije n’ibigo nderabuzima.

Yakomeje agira ati: “Buri wese uba mu Rwanda, harimo n’abimukira, agera ku buvuzi bwuzuye ndetse na gahunda zo gukumira no kurwanya Malariya.”

Aha yaboneyeho no kugaragaza ko abimukira bazoherezwa n’u Bwongereza atari bo banyamahanga bonyine bazaba baje mu Rwanda, kandi nta munyamahanga wahagera ngo yibasirwe n’ubwo bwoko bwa Malariya.

Muri gahunda harimo kuba ingo zo mu Turere 13 tugaragaramo Malariya nyinshi zitererwa imiti yica imibu buri mwaka, abaturage bagahabwa inzitiramibu zikoranywe umuti mu gihugu hose, hagakorwa ubushakashatsi buhoraho ku mibu n’ukwihinduranya kwayo n’ibindi.

Minisitiri Dr. Nsanzimana yavuze ko gahunda y’u Rwanda yo gukumira no kurwanya Malariya yabaye intangarugero ku Isi kuko umusaruro itanga ari wo wivugira.

U Rwanda rwishimira ko abarwayi ba Malariya bagabanyutse cyane bakava kuri miliyoni zikabakaba enye mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2018/19 bakagera munsi ya miliyoni imwe mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2021/22.

RBC ivuga ko ingaruka za Malariga y’igikatu na zo zagabanyutse ku kigero cya 74% hagati y’umwaka wa 2018 na 2022, imfu ziterwa na yo na zo zikagabanyuka ku kigero cya 73%.

Muri Raporo Mpuzamahanga ivuga kuri Malariya y’umwaka wa 2022, u Rwanda rwagizwe kimwe mu bihugu umunani by’Afurika biri mu murongo muzima wo kugera ku ntego y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) yo kugabanya imfu za Malariya zikagera kuri zero hagati ya 2016 na 2030.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin

You Might Also Like

Abajyanama b’Ubuzima bagiye kongererwa ubushobozi

Ibyaranze ishyingurwa rya Papa Francis

Ibyo wamenya kuri Bazilika ‘Santa Maria Maggiore’ ishyingurwamo Papa Fransikiko

Iyo uburezi bukora akazi kabwo neza, Jenoside ntiyari kuba – Minisitiri Nsengimana

Abapolisi batanze amaraso yo kuzafashisha abarwayi

igire May 25, 2023 May 25, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

UEFA Champions League:PSG isezereye Arsenal isanga Inter ku mukino wa nyuma
SIPORO

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?