Leta y’u Rwanda yashimye ubushake Papa Francis yagize mu kuzahura umubano wa Kiliziya Gatolika narwo ndetse n’uruhare ikomeje kugira mu iterambere ry’Igihugu.
Papa Francis witabye Imana ku wa 21 Mata 2025, yashyinguwe kuri uyu wa Gatandatu muri Bazilika ya Saint Mary Major. Ni umuhango witabiriwe n’ababarirwa mu bihumbi 200 barimo abakuru b’ibihugu na za guverinoma 50 baturutse mu mfuruka z’Isi yose.
Ubuyobozi bwa Papa Francis bwaranzwe n’umubano mwiza n’u Rwanda. Tariki ya 20 Werurwe 2017 ni bwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame bahuraga na Papa Francis i Roma mu Butaliyani. Umunsi ufatwa nk’uwaharuye inzira yo kwiyunga no kunywana hagati y’u Rwanda na Kiliziya Gatolika.
Nyuma y’uko Papa Francis atabarutse ku wa Mbere, tariki ya 21 Mata 2025, Perezida Paul Kagame ni umwe mu bakuru b’ibihugu batangaje ko bababajwe n’urupfu rw’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi aho yavuze ko yari ikimenyetso cy’imbabazi, kwicisha bugufi no kwifatanya n’abandi.
Yifashishije urubuga rwe rwa X, Perezida Kagame yagaragaje ko ku buyobozi bwa Papa Francis, umubano w’u Rwanda na Kiliziya Gatolika wafashe icyerecyezo gishya.
Yagize ati “Ubuyobozi bwe bwaranzwe no kwemera amateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, biganisha mu gihe gishya cy’imibanire myiza hagati ya Kiliziya Gatolika n’Igihugu cyacu irangwa n’ukuri, ubwiyunge ndetse n’intego ihuriweho yo gushakira ubuzima bwiza Abanyarwanda.”
Mu misa yo gusabira Papa Francis yabaye ku mugoroba wok u wa Gatanu, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente mu izina rya Perezida wa Repubulika, yihanganishije Abakirisitu Gatolika muri ibi bihe bikomeye bazirikana uwari Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, witabye Imana.
Yashimiye kandi ubuyobozi wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda bwateguye igitambo cya Misa cyo ku rwego rw’Igihugu mu rwego rwo gusabira Papa Francis.
Yavuze ko ari umwanya mwiza wo gushima ibyo yakoze mu myaka 12 yari amaze ari Umushumba wa Kiliziya Gatolika ndetse n’uruhare yagize mu mubano wa Kiliziya n’u Rwanda.
Undi murage Papa Francis yasigiye u Rwanda ni uko ku buyobozi bwe ari bwo mbwa mbere mu mateka u Rwanda rwagize kardinali.
Uwo ni Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoni Kambanda, watorewe kuba kardinali tariki ya 25 Ukwakira 2020.
Antoine Karidinali Kambanda yavuze ko ubwo Papa Francis yabahaga ubu cardinal wari umunsi w’ibyishimo.
Papa Francis watabarutse ku myaka 88 y’amavuko ni Umunya-Argentine, yayoboye Kiriziya Gatolika imyaka 12 kuva mu 2013