Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: U Rwanda rwasimbuye u Burundi ku buyobozi bwa EAPCCO
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

U Rwanda rwasimbuye u Burundi ku buyobozi bwa EAPCCO

igire
igire Yanditswe January 29, 2025
Share
SHARE

Image

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Namuhoranye Félix, ni we wahawe gukomeza kuyobora Umuryango uhuza Abayobozi Bakuru ba Polisi zo mu bihugu by’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO), asimbuye Brig. Gen. de Police Ninteretse Joseph, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Burundi, muri manda y’umwaka umwe.

Umuhango w’ihererekanyabubasha wabereye mu Nteko Rusange ya 26 y’Umuryango EAPCCO, iteraniye i Kigali guhera ku wa 26 kugeza ku wa 31 Mutarama 2025.

CG Namuhoranye yavuze ko nyuma yo guhabwa inshingano yiteguye gukora ibishoboka EAPCCO igahangana n’ibyaho bihungabanya umutekano w’Akarere.

Yagize ati: “Ntewe ishema n’izi nshingano ntangiye, nizeye ko dufatanyije tuzagera ku by’ingenzi mu gihe kiri imbere”

Yabwiye abitabiriye iyo nama ati: “Murabizi ko umuryango wacu wugarijwe n’ibibazo bihungabanya umutekano kandi birashoboka ko byahagarikwa. Icy’ingenzi ni ugusigasira ubumwe bwacu bufite intego, dusangira indangagaciro no gukorera hamwe tuzirikana intego z’umuryango wacu.”

Yavuze ko by’umwihariko bagomba gushyira hamwe mu gukemura ibibazo ku gihe bahangana n’ibyaha by’inzaduka byose bigakorwa habayeho guhanga ibishya no gukora kinyamwuga birushijeho.

Ati: “Ibyaha by’iterabwoba, ubucuruzi bwa magendu, ubucuruzi bw’abantu byahashywa mu gihe dushyize hamwe mu guhanahana amakuru ku gihe, gushyira hamwe mu by’iperereza, gukorera hamwe mu gufata abakekwa ndetse n’ababishinzwe bagomba kuba bafite amahugurwa ahagije ndetse n’ibikoresho bifatika.”

Umuyobozi wa Polisi y’u Burundi, Brig Gen de Police, Ninteretse yavuze ko ku buyobozi bwe yashyize imbaraga mu guteza imbere EAPCCO binyuze mu guhangana n’ibyaha byiganje ibyambukiranya imipaka ndetse n’iby’iterabwoba.

Iyo nama yayobowe na Minisitiri w’Umutekano mu Rwanda, Dr Vincent Biruta na we akaba yasabye abanyamuryango ba EAPCCO gukomeza imikoranire mu guhashya byugarije Akarere muri rusange.

Minisitiri w’Umutekano mu Rwanda, Dr Vincent Biruta

Yagize ati: “Uyu ni umwanya mwiza wo gushyira hamwe tugakora ibituma umutekano w’abaturage ubungabunga.”

Yakomeje avuga ko ibyaha byiganjemo iby’iterabwoba, ubucuruzi bw’abantu n’ubw’intwaro bunyuranyije n’amategeko n’ibindi byaha by’inzaduka bukomeje kwiyongera.

Yashimangiye ko abagize EAPCCO ari nyambere mu guhashya ibyo byaha bikomeje gukoranwa amayeri menshi.

Umuryango EAPCCO igizwe n’ibihugu birimo u Rwanda, u Burundi, Tanzania, Uganda, Kenya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), Sudani y’Epfo, Somalia, Seychelles, Ethiopia, Comoros, Eritrea, Djibouti na Sudani.

Ni umuryango watangiye mu 1998, ukaba ugira Inteko Rusange buri mwaka aho buri gihugu kiyakiriye Umuyobozi Mukuru wa Polisi wacyo ari we uhawe kuwuyobora.

You Might Also Like

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS

Hatashywe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa mbere mu Burayi bw’Amajyaruguru

Perezida Kagame yasuye ishuri ryigisha AI muri Algeriya

Perezida Kagame na Tebboune bikomye amahanga yivanga muri Politiki y’Afurika

Umugaba w’Ingabo za Misiri yasuye u Rwanda (AMAFOTO)

igire January 29, 2025 January 29, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?