Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: U Rwanda rwasinyiye inguzanyo ya miliyari 97 Frw yo kuvugurura Ibitaro bya Ruhengeri
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

U Rwanda rwasinyiye inguzanyo ya miliyari 97 Frw yo kuvugurura Ibitaro bya Ruhengeri

igire
igire Yanditswe October 30, 2023
Share
SHARE

U Rwanda n’ u Bufaransa kuri uyu wa Mbere byashyize umukono ku masezerano y’inkunga  ya miliyoni 91 z’amayero arimo azifashishwa mu kuvugurura no kwagura Ibitaro bya Ruhengeri.

Ni amasezerano yashyizweho umukono ku ruhande rw’u Rwanda n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri w’Imari n’igenamigambi Richard Tusabe na Arthur Germond, Umuyobozi w’Ikigega cy’u Bufaransa cy’Iterambere.

Kuvugurura Ibitaro bya Ruhengeri biri muri gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kuba ihuriro rya serivisi z’ubuvuzi muri aka karere. Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana avuga ko kuvugurura ibi bitaro bizatuma abaturage barushaho guhabwa serivisi nziza baba abo mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba by’umwihariko, ndetse n’abo mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

Muri iyi nguzanyo miliyoni 75 z’amayero angana na miliyari 97 z’amafaranga y’u Rwanda ni yo azakoreshwa mu kuvugurura Ibitaro bya Ruhengeri na ho iliyoni 16 z’amayero angana na miliyari 20 z’amafaranga y’u Rwanda akoreshwe muri gahunda zo kubaka ibikorwaremezo by’iterambere mu nzego zinyuranye.

Mu kuvugurura Ibitaro bya Ruhengeri, hazongerwa umubare w’ibitanda, bive kuri 320 bigere kuri 550, ndetse hanashyirwemo ibikoresho byigezweho bizatuma hatangwa serivisi zinyuranye.

You Might Also Like

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE

Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Côte d’Ivoire

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Intumwa ya Perezida wa Ghana

VATICAN : Papa Leo XIV arasaba ko intambara zirangira

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare

igire October 30, 2023 October 30, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?